Nyabugogo yahindutse indiri y'abana bazwi nka 'marine' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bakorera i Nyabugogo hafi y'Inyubako ya Inkundamahoro no ku Mashyirahamwe, baganiriye na IGIHE bavuga ko bahangayikishijwe n'umutekano wabo kubera aba bana babategera mu nzira bakabambura.

Basaba ubuyobozi kubafasha gukemura iki kibazo kuko iyo aba bana babuze ibyo kurya cyangwa iyo umuntu ntacyo abahaye kandi bashonje bamwambura ibye.

Ni abana batisukirwa kuko ushatse kubarwanya, bo ubwabo bamugirira nabi.

Umuturage witwa Kayiranga Jean Marie Vianney yatangaje ko ababazwa n'uburyo abanyerondo batinya aba bana kuko n'iyo bambuye umuturage ntacyo babikoraho.

Ati 'Nk'abanyamakuru mudukorere ubuvugizi kuko birakabije uzi ko aba bana bakwambura abanyerondo bareba ntibagire icyo bakora wababaza bakakubwira ngo ntacyo bakora kuko bafashe umwe ngo abandi bose bahita baza kubarwanya.'

Uwamahoro Vestine washikujwe telefone n'aba bana bo mu muhanda, yavuze ko babanje kumukubita inshyi.

Ati 'Umwe yaransabye mubwira ko ntacyo mfite arambwira ngo mukureho imiteto. Umwe nibwo yanturutse inyuma ashikuza ishakoshi yari irimo na telefoni mugenzi we ahita ankubita inshyi bariruka ntihagira n'untabara ahubwo abantu baguma bari gushungera kugeza ubwo bagiye.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara, we yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi, kandi ko bari guteganya uko bagishakira umuti urambye.

Abaturage bo muri aka gace n'abandi bakunze kunyura i Nyabugogo mu masaha y'ijoro bavuga ko kuhaca guhera saa tanu z'ijoro biba bigoye.

Abanyerondo bagerageza gukomakoma ngo batangire ba marine ariko ntacyo bitanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabugogo-yahindutse-indiri-y-abana-bazwi-nka-marine

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)