Nyagatare: Bahuguwe ku kwirinda no kuzimya inkongi y'umuriro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi ivuga ko abahuguwe barimo abaganga n'abaforomo, abayobozi b'amashami atandukanye, abatekinisiye, abashinzwe umutekano bo mu bitaro bya Gatunda, hamwe n'abayobozi mu nzego bwite za Leta, aba Dasso n'umwofisiye wa polisi, bakorera mu Murenge wa Gatunda.

Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, ibigize inkongi hamwe n'ubwoko bwazo, banerekwa uburyo butandukanye bashobora kwifashisha mu kuzimya umuriro bakoresheje nka za kizimyamoto ndetse no kuzimya hifashishijwe ikiringiti cyangwa isume.

Nyuma yo kugenzura igishobora kuba imbarutso y'inkongi y'umuriro mu bitaro bya Gatunda, inzego z'ubuyobozi zahise zibimenyeshwa kugira ngo bikemurwe vuba.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gashyantare 2022, igikorwa nk'iki kizakomereza mu Karere ka Gatsibo ku bitaro bya Ngarama.

Nyuma y'uko ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021, inyubako y'Ibitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo yafashwe n'inkongi y'umuriro ibyari birimo bikangirika, ku bw'amahirwe ntihagira umuntu uhitanwa n'iyo nkongi y'umuriro kuko polisi yahise itabara, igatangira ibikorwa byo kuwuzimya utarafata izindi nyubako.

Mu rwego rwo kwirinda ko inkongi yabaye mu bitaro bya Kibagabaga yagira ibindi bitaro yibasira, Ishami rya Polisi rishinzwe kurinda no kuzimya inkogi y'umuriro (Fire Brigade), ryahise ritangira guhugura abakozi b'ibitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara.

Mu bakozi b'ibitaro bahuguwe mu Mujyi wa Kigali harimo abaganga n'abandi bakozi bo mu bitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro, ndetse aya mahugurwa akaba yaranatanzwe mu bigo bitandukanye bitanga serivisi zihuza abantu benshi, nk'amashuri.




Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/article/nyagatare-bahuguwe-ku-kwirinda-no-kuzimya-inkongi-y-umuriro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)