Twagirimana Jean Pierre w'imyaka 27 wari usanzwe uzwho kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, yari asanganywe amakimbirane na se, avuga ko azamwica agasigarana imitungo ye.
Ku wa 10 Gashyantare 2022, nibwo umugambi we yawushyize mu bikorwa, aho yatonganye na se maze amukubita inyundo mu mutwe, nyina umubyara na we ntiyatabaza abaturanyi, umurwayi bamurekera mu nzu.
Ku wa 14 Gashyantare 2022, babonye umusaza akomeje kuremba, uyu musore na nyina witwa Murekatete Olive w'imyaka 52, bamujyanye kwa muganga mu bitaro bya Nyagatare, babeshya abaganga ko yakoze impanuka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko uyu musore abonye ko ise arembye cyane yahise atoroka.
Avuga ko Nzeyimana yitabye Imana ku wa 16 Gashyantare 2022, aguye iwe mu rugo kuko ngo umugore yakomeje kubona arushaho kuremba, amukura kwa muganga amwibye kugira ngo apfire iwe.
Avuga ko inzego z'ibanze na Polisi zamenye icyo kibazo ari uko abaturage benda kwica Murekatete Olive, zirahamukura ubu akaba afungiye kuri sitsiyo ya RIB ya Matimba.
Umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanwe ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuma ry'icyamwishe, mbere y'uko ashyingurwa.
SSP Twizeyimana asaba abaturage kwirinda amakimbirane, ibibazo bafitanye bakabigaragariza ubuyobozi bigakemurwa.
Ati "Niba umuntu yumva ko hari uburenganzira bwe butubahirizwa, cyane ku mitungo, ntakwiye gufata umwanzuro wo kwica ahubwo aba akwiye kubigaragariza ubuyobozi bukabafasha, cyangwa akagana inkiko akarenganurwa."