Nyagatare: Urubyiruko rwasobanuriwe ibanga ryafashije abahoze ari ingabo za RPA kubohora igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu biganiro yagiranye n'abasaga 76 bahagarariye abandi muri buri Karere barimo abakorerabushake ndetse n'abahagarariye inama y'Igihugu y'urubyiruko, abakozi muri minisiteri zitandukanye ubwo basuraga ibikorwa bitandukanye byaranze itangizwa ry'urugamba rwo kubohora igihugu biherereye mu Karere ka Nyagatare.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Gashyantare 2022, ubwo hizihizwaga umunsi w'Intwari z'Igihugu ku nsanganyamsiko igira iti "Ubutwari bwacu agaciro kacu."

Mu bikorwa basuye harimo umupaka wa Kagitumba watangirijweho ibikorwa byo kubohora igihugu tariki ya 1 Ukwakira mu 1990, agasozi ka Nyabwishongwezi ari naho Maj Gen Gisa Fred Rwigema yarasiwe.

Basuye kandi ibice bitandukanye bigize agasantimetero gaherereye mu Murenge wa Tabagwe, aha akaba ari naho hari indake ya mbere Perezida Kagame yabagamo akanahapangira urugamba rwatumye igihugu kibohorwa.

Guverineri Gasana waganirije uru rubyiruko, yarubwiye ko ikintu cya mbere cyatumye batsinda urugamba rwo kubohora igihugu ari ukwihangana bakagira intumbero nziza yo kubohora Abanyarwanda.

Ati " Kwihangana undi munota ni cyo cyadufashaga cyane, tukihangana amasaha abiri, amasaha umunani, umunsi ukaba urashize, tukarwana bati mwihangane mukomere. Rero rubyiruko nuba uri gukora akazi bakaguca intege ihangane ushyiremo imbaraga nyinshi, nujya uhura n'ibibazo jya wihangana cyane cyane mu gihe uri kubaka igihugu cyawe, mugire intego kandi mukomeze kwihangana."

Guverineri Gasana yasabye uru rubyiruko kurinda ibyagezweho bakabibungabunga kandi bagakomeza gushyira hamwe bagamije iterambere ry'igihugu cyabo, yabibukije ko urugamba rw'amasasu rwarangiye ndetse ngo runaramutse rugarutse rufite ababishinzwe barurwana, bo abasaba gufata neza ibikorwaremezo byubakwa ndetse rukanafatanya n'ubuyobozi kwihutisha iterambere.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yabwiye urubyiruko ko mu byatumye batsinda urugamba rwo kubohora igihugu harimo kwihangana bakagira intumbero nziza

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, ushinzwe ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake, Kubana Richard, yavuze ko kujyana uru rubyiruko ahatangirijwe urugendo rwo kubohora igihugu ari ukugira ngo ruhigire uburyo rwasigasira ibyagezweho.

Yagize ati "Hari abatubanjirije bakoze ibikorwa byiza babohora igihugu natwe tubirebye nk'abantu bakurikiranira hafi ubuzima bw'urubyiruko dusanga umuco wo gusigasira ubutwari udakwiriye gucika ahubwo ukwiriye guhora mu rubyiruko ndetse n'abazarukurikira."

Mutimukeye Marie Rose waturutse mu Karere ka Rulindo yavuze amasomo yaboneye ahatangirijwe urugamba rwo kubohora igihugu agiye kumufasha mu kurushaho kugikorera.

Ati "Nkanjye amasomo nakuye mu rugendo rw'uyu munsi byandenze, najyaga mbyiga mu mateka uko babohoye igihugu nkabikura mu bitabo bitandukanye uyu munsi rero nishimiye kugera ku isoko y'amakuru nyayo, nasobanukiwe uko urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye."

"Nanasobanukiwe uko urubyiruko ruri mu kigero cyacu rwabigizemo uruhare rwitangira igihugu n'abanyarwanda, ubu rero niyemeje kwitangira igihugu n'imbaraga zanjye zose ndetse nkanafasha bagenzi banjye nkabumvisha ibyiza byo kwitangira igihugu."

Sebanani Welcome waturutse mu Karere ka Nyamasheke we yavuze ko nk'urubyiruko bagiye kurushaho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu no gufatanya n'ubuyobozi muri gahunda z'iterambere.

Ibice byakoreshejwe mu rugamba rwo kubohora igihugu biteganyijwe ko bizavugururwa hakagirwa ahantu ndangamateka abantu bazajya basura bakahigira.

Mu bikorwa basuye harimo umupaka wa Kagitumba watangirijweho ibikorwa byo kubohora igihugu tariki ya 1 Ukwakira mu 1990
Urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu gihugu ubwo rwari rukurikiye impanuro nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-urubyiruko-rwasobanuriwe-ibanga-ryafashije-abahoze-ari-ingabo-za-rpa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)