Nyamagabe: Amezi agiye kuba 5 Abakora imihanda yahawe kompanyi z'urubyiruko badahemwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rumwe mu Rubyiruko rwahawe akazi ko gukora imihanda mu karere ka Nyamagabe, aho bakorera kompanyi ya Big Heaven contractor, baravuga ko amezi agiye kuba 5 batarahabwa n'iripfumuye(ifaranga). Basaba ko amahirwe bahawe akwiye kujyana no guhabwa ibyo bakoreye. Bamwe mu bayobozi bavuga ko hari amezi 2 baherutse kubahemba nubwo bo bakavuga ko ibyo babyumva mu magambo. Hari n'abananirwa kwihangana ngo bakishora mu busambanyi bashaka uko bakemura ibibazo.

Mu gihe Tariki ya 22 Gashyantare uyu mwaka wa 2022 amezi atanu azaba yihiritse nta faranga babonye kandi byitwa ko bakora, uru rubyiruko rwemeza ko aya mafaranga bategereza igihe kingana gutya bigoye kuba yaza ngo agire icyo abamarira.

Umwe muri aba mu mvugo ahuza na bagenzi be ati' Biratubabaza kubona tugiye kumara amezi 5 yose tutarabona kuri aya mafaranga twitwa ko twakoreye kuko kuva mu kwezi kwa Nzeli 2021 ntiturahabwa n'iripfumuye. N'abakoresha bacu ntubabaza ngo bakubwire ngo wenda azanaboneka vuba'.

Undi muri uru rubyiruko twirinze gutangaza amazina, avuga ko hari bagenzi be bakorana bigora kwihanganira itinda ry'aya mafaranga n'ibibazo baba bafite, bakishora mu busambanyi kugirango babashe kubona ibyo bagakwiye kwibonera ubwabo mu gihe bahembwe. Asaba ko bene izi kompanyi zibakoresha n'abazihaye amasoko bakwiye kubikemura hakiri kare kuko bishobora kuzateza ikibazo gikomeye abakozi babo.

Umuyobozi wa Kompanyi ya Big Heaven Contractors ikoresha aba bakozi, Mateso Ferdinand, yabwiye intyoza.com ko amafaranga koko yatinze, ariko akemeza ko hari amezi 2 bahawe ku wa Gatanu w'icyumweru gishize ndetse ko andi mezi 2 asigaye bazayahabwa vuba kuko ngo bamaze gutanga ibisabwa byose kugira ngo bahembwe.

Ati' Nibyo birashoboka ko twatinze guhemba abakozi bacu ariko natwe si twebwe. Ikosa ni abagomba kuduha amafaranga tukishyura kuko twebwe turebana n'ikigo gishinzwe ubwikorezi no gucunga imihanda (RTDA) ndetse na RMF, nibo bagomba kujya baduha amafaranga y'ibimaze gukorwa ari nabyo duhemberwa bityo tugahemba abakozi bacu'.

Akomeza ati' Kutabahembera igihe bitera ikindi kibazo cyo kudakorana umwete ibyo bashinzwe kuko baba batahembewe ku gihe, bityo no kubaha icyizere cy'uko azaza vuba kiba kigoranye kucyemera'.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Ku murongo wa Telefoni yavuze ko yavuganye n'ubuyobozi bwa Kompanyi ya Big Heaven Contractors, ko abakozi bayo bose bahembwe nta kibazo kirimo cy'imihemberwe, ariko kandi ku rundi ruhande akavuga ko hari Kompanyi imwe itaruzuza ibyangombwa ngo isinye amasezerano, ko nayo niyuzuza ibyangombwa izahembwa vuba.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/nyamagabe-amezi-agiye-kuba-5-abakora-imihanda-yahawe-kompanyi-zurubyiruko-badahemwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)