Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, mu kiganiro 'Sobanuza' cya Radio Salus yavuze ko ibyo bikoni byubatswe hatangwa na muvero kugira ngo ku mashuri bajye batekera ahantu hafite isuku kandi abana bagaburirwe neza.
Yagize ati 'Twubatse ibikoni bigeze ku 135 mu karere kacu, muri byo ibigera ku 131 byubakiwe muvero. Dusigaje ibikoni bine bitarabona muvero.'
'Ibikoni icyo bigamije ni ukugira ngo ifunguro ritegurirwa abana ritunganyirizwe ahantu heza. Dushaka ko umwana naza ku ishuri azabona ko isuku igera no mu gikoni, bakamutegurira indyo nziza kandi ahantu heza.'
Yavuze ko bafite icyizere cy'uko umwana uzabona uwo muco w'isuku azawukurana.
Ati 'Ku buryo namara kuba umugabo cyangwa umugore azibuka ko ku ishuri bateguriraga amafunguro ahantu heza noneho na we akajya abikora iwe mu rugo.'
Niyomwungeri yavuze ko kugeza ubu gahunda ya School Feeding ikorwa mu bigo byose by'amashuri mu Karere ka Nyamagabe kandi bashyizeho uburyo bwo kuyikurikirana.
Kuri buri shuri hashyizweho komite yita ku kugaburira abana no gushaka amasoko y'ibiribwa batekerwa ndetse no mu buyobozi kuva ku Kagari kugeza ku Karere hashyirwaho abashinzwe kubikurikirana.
Ati 'Twashyizeho umwarimu kuri buri kigo ushinzwe kureberera iyo gahunda nk'umukorerabushake. Ibyo ngibyo icyo bigamije ni ukugira ngo ibikorwa tuzashyiramo bizasigasirwe.'
Yasabye ababyeyi gukomeza gushyigikira gahunda ya School Feeding batanga umusanzu wabo nk'uko bisanzwe kugira ngo abana babashe kurya neza bitume biga neza.