Nyamasheke: Bashyikirijwe icyumba cy'Ikorababuhanga cya miliyoni 25Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyumba cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 9 Gashyantare 2022, kiri mu ishuri rya Kibogora Polytechnic. Ubuyobozi bw'iyi Kaminuza buvuga ko amarembo afunguye kuri buri wese wifuza kukibyaza umusaruro kuko gifite mudasobwa 30, imashini icapa impapuro kikabamo na internet yihuta.

Ingabire Joselyne wiga mu mwaka wa 5 mu ishuri rya Kibogora Polytecnic yavuze ko mbere y'uko bahabwa iki cyumba "STEM Center" bageraga mu cyumba cya mudasabwa bamwe bakabura izo bakoreraho kuko iri shuri ryari rifite nke.

Ati "Iki kigo kigiye kudufasha kuko umunyeshuri azajya akora imikoro ku gihe, kandi binadufashe gukora ubushakashatsi kuri internet".

Umuyobozi wungirije wa Kibogora Polytechnic, Dr Mukamusoni Daria, yavze ko kigiye gufasha abatuye aka karere kongera ubumenyi mu by'ikoranabuhanga.

Ati "Si icyacu gusa, ni icy'abaturage bose b'aka karere, abarimu n'abanyeshuri. Tuzareba uko twazana n'abiga mu mashuri abanza kugira ngo batangire kwimenyereza ikoranabuhanga bakiri bato, babashe guhanga ibishya".

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam, yavuze ko igihugu ahagarariye gifite gahunda yo kubaka ibyumba umunani by'ikoranabuhanga mu Rwanda. Bamaze kubaka bitatu birimo ikiri muri KIST, Ines Ruhengeri na Kibogora Polytechnic. Mu kwezi gutaha bazafungura ikindi muri UR Rukara campus.

Ati "STEM ni ingirakamaro cyane. Buri kintu gihera ku burezi, uburezi bwiza. Dukeneye abenjeniyeri benshi kugira ngo tugere ku iterambere rirambye".

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François yavuze ko iki cyumba kiri mu murongo igihugu cyihaye mu cyerekezo 2050, wo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Iki kigo cyashyizwemo ibikoresho birimo mudasobwa na internet yihuta
Abayobozi batandukanye bahuriye mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro icyumba cy'ikoranabuhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-bashyikirijwe-ikigo-cy-ikorababuhanga-cya-miliyoni-25frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)