Nyamasheke: Impanuka y'ikamyo yahitanye umwe, babiri barakomereka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Munimba mu Kagari ka Rugali kuri uyu wa 5 Gashyantare 2022 saa Munani n'iminota itatu z'amanywa.

Iyi kamyo yarenze umuhanda irabirinduka yegamira camera ya polisi yo ku muhanda bituma ihengama.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko iyi kamyo yihutaga cyane, bagakeka ko yaba yabuze feri igeze mu ikorosi riri muri aka gace aho impanuka yabereye.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere Rêné, yabwiye IGIHE ko iyi kamyo yarimo abantu batatu.

Barimo umushoferi, nyiri imyumbati yari itwawe n'ikamyo na tandiboyi wunganira shoferi ari na we wahitanywe n'iyi mpanuka.

SSP Irere yasabye abashoferi kujya bibuka kuringaniza umuvuduko no kugira amakenga igihe bagenda mu mihanda irimo amakorosi menshi cyangwa ahantu hanyerera.

Ati 'Abatwara ibinyabiziga tubasaba ko bagenda mu muhanda ku muvuduko ubaha umutekano, tubakwira ko ahantu hari amakorosi ari aho kwitondera. Ikindi cyo kwitondera ni uko umuhanda umeze niba unyerera imvura yaguye, bakaringaniza umuvuduko bigendanye n'aho bageze bakanagenda banasoma ibyapa.'

Abakomeretse n'uwitabye Imana bajyanywe ku Bitaro bya Kibogora. Polisi ishinzwe Umutekano wo mu Muhanda yavuze ko ikiri gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Abatuye mu gace iyi mpanuka yabereyemo bavuga ko zikunze kuhabera. Polisi ivuga ko igiye gusuzuma yasanga ibyapa bihari bidahagije hakaba hakongerwa umubare wabyo.

Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y'ikamyo, babiri barakomereka
Iyi kamyo yagonze camera yo mu muhanda irangirika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-impanuka-y-ikamyo-yahitanye-umwe-babiri-barakomereka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)