Nyamasheke: Inkuba yishe umukobwa w'imyaka 16 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu mudugudu wa Kirehe Akagari ka Rwesero kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022 saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kagano Niyitegeka Jérôme yabwiye IGIHE uyu mukobwa yabonye imvura itangiye gutonyanga ataha yihuta ngo igwe ageze mu rugo inkuba imukubita ageze hafi y'iwabo.

Gitifu Niyitegeka avuga ko ibyabaye kuri uyu mukobwa ari impanuka isanzwe kuko abamurebaga bavuga ko atavugiraga kuri telefone.

Nyakwigendera Uwera Liliane yimenyerezaga umwuga w'ubudozi mu isantere ya Rwesero ariko yigaga ku ishuri rya APEKA ryo mu murenge wa Kagano.

Iri shuri riri ku birometero 4 uvuye iwabo. Inkuba yamukubise asigaje metero 200 ngo agere iwabo.

Akarere ka Nyamasheke ntigakunze kumvikanamo ikibazo cy'abantu bakubitwa n'inkuba. Ikibazo nk'iki cyaherukaga umwaka ushize ubwo inkuba yakubitaga ikica umugore n'umugabo baryamye.

Nyamasheke ni kamwe mu turere dukunze kumvikanamo inkuba cyane



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-inkuba-yishe-umukobwa-w-imyaka-16

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)