Nyarugenge: BK yishyuriye abatishoboye umusanzu wa mituweli w'agera kuri miliyoni 20 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyabaye kuwa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022, aho abakozi ba BK n'abayobozi bo muri aka gace bafatanyije guca imirwanyasuri.

BK isanzwe ikora ibikorwa byo gufasha abatishoboye no gufatanya na leta mu bikorwa biteza imbere abaturage.

Iyi banki ifite gahunda y'uko 1% by'inyungu ibona iyishyira mu bikorwa byo gufasha abatishoboye n'ibifitiye sosiyete akamaro, akaba ari cyo cyatumye batanga umusanzu wo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza bwa 2021-2022.

Umuyobozi wungirije mu ishami ry'amategeko muri BK, Rukundo Gedeon, yavuze ko batanze uyu musanzu kugira ngo batere ingabo mu bitugu Akarere ka Nyarugenge.

Ati 'Twaje hano Kimisagara ngo turwanye isuri kandi Akarere ka Nyarugenge dusanzwe dufitanye imikoranire myiza baratwegereye batubwira ko bashaka ubushobozi bwo kwishyurira abantu badafite mutuweli natwe turabumva tubemerera ubwo bufasha.'

Yakomeje avuga ko BK igaragara mu bikorwa byo kuzamura abatishoboye kuko iyo ubushobozi bw'umutarage buzamutse banki hari ubwo ibyungukiramo.

Akarere ka Nyarugenge kari ku kigero cya 78% cy'abaturage batanze ubwishingizi mu kwivuza, inkunga BK yatanze izatuma bazamuka kuko abagera ku bihumbi birindwi bazishyurirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko igikorwa BK yakoze ari indashyikirwa kuko kizafasha abaturage kugira ubuzima bwiza.

Ati 'Bizagira akamaro ku buzima bw'abaturage kuko bamwe batishoboye bagiye guhabwa ubwishingizi mu kwivuza babashe kwivuza nta kibazo, turashima BK ku nkunga ndetse no kuba bifatanyije natwe mu muganda.'

Ku ruhande rw'abaturage bo bavuze ko banejejwe no kuba BK yabatekerejeho ikabishyurira ubwisungane mu kwivuza ubu ubuzima bwabo buzagenda neza bakabasha no kuvurwa.

Murekatete Helene ufite umugabo n'abana bane yashimye BK ko yamufashije kubona ubwisungane mu kwivuza kuko we yari yarabuze ubushobozi bwo kwiyishyurira.

BK isanzwe imenyerewe mu gukora ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro nko kubakira abatishoboye, guteza imbere abagore, kurengera ibidukikije n'ibindi.

Abakozi ba BK bari bitabiriye umuganda ku bwinshi
Abakozi ba BK bavuga ko bishimira gukora ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro
Abakozi ba BK bitabiriye ku bwinshi
Bari bashishikaye muri iki gikorwa
Ibikoresho byifashishijwe mu muganda birimo amasuka
Nyuma y'umuganda habaye ibiganiro ari nabwo hatanzwe ubufasha
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w Umurenge wa Kimisagara Kalisa Jean Sauveur yashimye BK ku gkorwa cyiza yakoreye abaturage
Umuyobozi wungirije mu ishami ry'amategeko muri BK, Rukundo Gedeon, yavuze ko batanze uyu musanzu kugira ngo batere ingabo mu bitugu Akarere ka Nyarugenge
BK imenyerewe mu bikorwa byo gufasha abatishoboye. Abaturage ba Nyarugenge bayishimiye umusanzu wayo
BK yashyikirije akarere asanga miliyoni 20 Frw zo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza

Izihirwe Salomon




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-bk-yishyuriye-abatishoboye-umusanzu-wa-mituweli-w-agera-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)