Nyarugenge: Polisi yahagobotse izimya inkongi yafashe imodoka bene yo badahari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi modoka yari iparitse imbere y'inyubako irebana na MIC, yafashwe n'inkongi guhera saa moya, abaturage bari aho hafi bahise batangira kuzimya bifashishije amazi n'umusenyi.

Mu gihe bari bagikoresha ibyo kizimyamwoto ya polisi yahageze ihita ihosha iyi nkongi yari imaze gufata imodoka ku gice cy' imbere gusa.

Abantu bari hafi aho bavuze ko iyi modoka yaparitswe n'umusore n'inkumi bashobora kuba bari bagiye kwizihiza Umunsi w'Abakundana 'St Valentin', kugeza izimijwe bari bataragaruka aho bari bayisize.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Benz yahiye ku gice cy'imbere gusa
Abaturage bari hafi batangiye kuzimya bifashishije amazi n'umucanga
Kizimyamoto ya Polisi y'u Rwanda yahise ihagoboka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-polisi-yahagobotse-izimya-inkongi-yafashe-imodoka-bene-yo-badahari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)