Nyaruguru: Barifuza gufashwa kongera guhinga maracuja n'ibinyomoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Barifuza kubona imbuto nziza ya maracuja n
Barifuza kubona imbuto nziza ya maracuja n'ibinyomobo

Abo bahinzi bavuga ko ku mababi hazaho udukoko hanyuma akihina, bigatuma hatazaho imbuto ngo zere. Ibi ngo byabashubije inyuma, bituma icyizere cy'ubukire babonaga imbere yabo kiyoyoka.

Nk'uwari umuhinzi wa marakuja, Martin Manimpaye, utuye mu Mudugudu wa Giseke, avuga ko batangira kuzihinga muri 2006 na 2007 bezaga cyane, ku buryo bagurishaga ahantu hatandukanye bakabona n'amafaranga ahagije, ngo yari yaranahagaritse kujya gukora mu cyayi.

Agira ati 'Icyo gihe nezaga ibiro 300 mu cyumweru, ariko ubu narabiretse kubera indwara yadutse, igakunja amababi. Nsigaye ngenda ntera avoka'.

Anasobanura ko maracuja iyo zakunze zera cyane, ku buryo igiti kimwe gisarurwaho ikilo buri cyumweru. Ibi ngo biterwa n'uko ubusanzwe buri kibabi hera urubuto.

Uwitwa Vincent Ndagijimana baturanye, na we ngo wazihingaga cyane, agira ati 'Zampaga amafaranga menshi kuko buri cyumweru nasaruraga. Nigeze no kwandika amafaranga ninjiza, mbona zampaye ibihumbi 200 mu cyumweru, kandi aho nari nahinze hari hatoya. Umuntu ahinze hanini zikanamukundira yagura na ka moto.'

Aba bahinzi bavuga ko abagoronome bababwiye ko iyi ndwara yateye muri marakuja iterwa na virus, kandi ko byakemurwa n'uko babona imbuto nziza bahawe na RAB.

Icyakora Dr Assinapol Ndereyimana, ukuriye gahunda y'ubushakashatsi ku bihingwa by'imbuto n'imboga muri RAB, we avuga ko n'ubwo n'imbuto nziza iba ikenewe, kurwara kwa marakuja ahanini guturuka k'uho zahinzwe no ku buryo zitaweho.

Agira ati 'Bisaba ko niba umuhinzi afite imbuto nzima twamuhaye cyangwa twamurangiye aho twizeye, ayihinga mu murima zidaherukamo, kandi ntazegereze umurima urimo izishaje. Igihe yamaze gutera akabonamo igiti kirwaye, agomba kugikuramo kugira ngo kitanduza ibisigaye, mbese nk'uko umuntu urwaye covid ashyirwa mu kato kugira ngo atanduza abandi.'

Asobanura ko umurima wahinzwemo marakuja zongera guhingwamo hirengejwe byibura igihembwe cy'ihinga, kandi ko birinda kuzegereza umurima urimo izishaje wazanduza, kuko gusaza guturuka ku ndwara ziba zirimo, naho ubundi igiti cya marakuja ngo cyamara n'imyaka itanu.

Yongeraho ko marakuja zinagomba guterwa imiti yo kwica udusimba tuzizamo kuko ari two dukwirakwiza virus, kandi no mu gihe cyo kuzicira icyuma cyifashishwa kigahanagurwa hifashishijwe Jik mbere yo kugikoresha ku kindi giti.

Ati 'Ikindi gituma umusaruro ubura burundu, ni uko usanga ibihingwa bititaweho: batabiha ifumbire ikwiye n'amazi akwiye, zafatwa gato zigahita ziremba.'

Naho ku bijyanye n'ibinyomoro, Dr Ndereyimana avuga ko birwara kubera kubihingana n'ibihingwa byo mu bwoko bumwe na byo, bita ibisantobo, urugero nk'ibirayi, inyanya, intoryi n'urusenda, bituma byanduzanya kuko birwara indwara zimwe.

Mu kubirinda indwara bisaba ko byitabwaho nk'uko yabivuze kuri maracuja, ariko byo ngo bisaba kwirenza ibihembwe bitatu by'ihinga mbere yo kongera kubihinga mu murima byahozemo.

Ikindi abantu bagomba kwitondera ngo ni ikijyanye no kwishakira imbuto, aho usanga umuntu afata nka marakuja cyangwa ibinyomoro yejeje cyangwa yakuye mu isoko, akaba ari byo akuraho imbuto, nyamara hari igihe bishobora kuba birwaye.

Umuti kuri iki kibazo wo ngo ni ukubegera bakabaha imbuto, cyangwa bakabarangira aho bayigira hizewe.




Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyaruguru-barifuza-gufashwa-kongera-guhinga-maracuja-n-ibinyomoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)