Ubwo hasozwaga umunsi wa 17 wa shampiyona y' u Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo, ku mukino ikipe ya Rayon Sports igatsinda ikipe ya Rutsiro igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Musa Esenu wari uwa nyuma k'umutoza wungirije wa Rayon Sport Pedro Miguel.
Uyu mutoza yaraye asubiye mu gihugu cye cy'amavuko cya Portugal nk'uko byemejwe n'umutoza Lomami Marcel ubwo hari mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo kubona intsinzi y'igitego kimwe.
Mu magambo ye Lomami wungirije yagize ati 'Yego Pedro afite ikibazo, iwabo nyina ararwaye, ibyo kurwa bizaterwa na nyina'.
Uyu mutoza wungirije kandi yahamijeko hari undi mutoza utegerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, ati 'Hari undi uzaza, azaba aje ku musimbura ndumva ko aho ngaho ntakibazo kuko umutoza akeneye undi mwenewabo bazajya bumvikana bitewe n'ibyo baba bategura bifasha ikipe'.
Umutoza Pedro Miguel agiye nyuma y'iminsi 16 mu kazi kuko yerekananywe n'umutoza mukuru Manuel da Silva Paixão Santos tariki ya 2 Gashyantare 2022, aba batoza bombi bakomoka mu gihugu cya Portugal bari bahawe amasezerano y'amezi atandatu batoza iyi kipe izwi nka Gikundiro.
Uko imikino yagenze:
Rayon Sports 1-0 Rutsiro FC
Etincelles FC 0-0 Bugesera FC
Espoir FC 2-0 Police FC
The post Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal appeared first on RUSHYASHYA.