Nyuma yo guhabwa ubutaka n'amafaranga, Sadio Mane ahawe indi mpano yagatangaza n'umuyobozi w'agace avukamo – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sadio Mane yahembewe kuba yaritwaye neza agafasha ikipe ye ya Senegal gutwara igikombe cy'Afurika ku nshuro yabo ya mbere.

Rutahizamu ukinira ikipe ya Liverpool mu bwongereza, yateye penaliti yahesheje insinzi Senegal batwara igihugu cya Misiri igikombe gutyo. Akaba kandi yaratsinze ibitego 3 mu irushanwa ndetse atanga n'imipira 2 yavuyemo ibitego.

Umuyobozi waho Sadio Mane akomoka yatangaje ko Sitade bari kubaka muri ako gace izitirirwa Sadio Mane. Iyi Sitade ikaba iri kubakwa, biteganyijwe ko izafungurwa umwaka utaha.

Mayor Abdoulaye Diop yagize ati 'Sadio Mane yaduhesheje agaciro nk'abanya Senegal, cyane cyane abatuye agace ka Sedhiou. Bityo nahisemo kumwitirira Sitade ya Sedhiou'.

'Yatumye kandi agace ka Bambali na Sedhiou kamenyekana. Nemera ntashidikanya ko iyi mpano Sadio Mane ayikwiye'



Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-guhabwa-ubutaka-namafaranga-sadio-mane-ahawe-indi-mpano-yagatangaza-numuyobozi-wagace-avukamo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)