Nyuma yo gutsindwa ibitego 4-0, Abakinnyi ba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Gashyantare, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yahakiririye Nyanza FC mu mukino wa gicuti warangiye iyinyagiye ibitego 4-0, kimwe cyabonetse mu gice cya mbere, ibindi bitatu biboneka mu gice cya kabiri.

Nk'ibisanzwe nyuma y'uyu mukino abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gushimira abafana baje kubashyigikira, aho basanzwe bajya imbere y'aho abafana bari bagatonda umurongo, bagakoma ya mashyi yabo azwi nka 'Wuuuuuuuuuuuu' ndetse bakaririmba n'indirimbo ya Rayon Sports.

Muri iki gikorwa abakinnyi ba Nyanza FC bifatanyije n'aba-Rayon Sports gushimira abafana, bakoma amashyi ndetse banaririmba indirimbo isingiza Rayon Sports bafashe ku mutima nk'ikimenyetso kigaragaza ko ikipe ibaba ku mutima.

Nyuma y'umukino umutoza mukuru wa Nyanza FC, Muhoza Jean Paul yavuze ko ibyo abakinnyi be bakoze nta kibazo kibirimo ngo keretse mu kibuga bashatse kuberereka.

Yagize ati: 'Njye ntabwo nahagarika amarangamutima y'umukinnyi wanjye, ntabwo namubangamira, uko ntabikora mu mu kibuga ni nako ntabikora hanze y'ikibuga, umukinnyi agomba kwisanzura. Ibyo bakoze rero nta kibazo mbibonamo keretse mu kibuga ashatse kuberereka nibwo twaba abantu babiri batandukanye.

'Ubundi abantu bose bavuka i Nyanza, hafi ya bose baba bakunda Rayon Sports, nta gitangaje rero ko n'abakinnyi banjye ari aba-rayon, gusa icyo ngiye gukora ni ugushishikariza abantu b'i Nyanza kubanza gukunda ikipe yabo mbere ya Rayon Sports kuko 90% by'abakinnyi ba Nyanza FC ni abana babo'.

Iki gikorwa cyakozwe n'aba bakinnyi cyatumye abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bashyira akadomo ku buvandimwe bw'aya makipe, ndetse bamwe batangira no kuvuga ko igihe iyi kipe izaba yazamutse mu cyiciro cya mbere ishobora kuzajya ibererekera mukuru wayo, igatanga amanota.

Rayon Sports iritegura igice cya kabiri cya shampiyona, aho tariki ya 12 Gashyantare izaba iherereye i Huye mu mukino ukomeye na Mukura Victory Sport, mu gihe Nyanza FC nayo yitegura imikino y'icyiciro cya kabiri aho iri gukora ibishoboka byose kugira ngo irebe ko yazamuka mu cyiciro cya mbere.

Abakinnyi ba Nyanza FC bifatanyije n'aba Rayon Sports mu gushimira abafana ko baje kubashyigikira

Abakinnyi ba Nyanza FC bahamije urwo bakunda Rayon Sports



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114349/nyuma-yo-gutsindwa-4-abakinnyi-ba-nyanza-fc-bamanitse-ukuboko-bahamya-urwo-bakunda-rayon-s-114349.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)