Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ikaba yitabiriwe na komite ikurikirana umurongo watanzwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma, aho harimo abakuru b'ibihugu na Guverinoma, n'abaminisitiri batandukanye hamwe na Perezida wa komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Perezida Kagame akaba yavuze ko Abanyafurika bari mu nzira nziza kuko umugabane ukomeje gutera imbere no gukemura ibibazo biwugarije.
Urwego rwa NEPAD rufite inshingano zo gutanga ubufasha no kugira inama ibihugu by'ibinyamuryango bya Afurika yunze ubumwe ku ngamba z'iterambere bifite no kongerera ubushobozi ndetse no kubifasha kunoza ibikorwa, gusesengura ibikorwa byabyo no kubitera inkunga mu bijyanye no kongera ubushobozi n'abafatanyabikorwa n'ibindi bitandukanye.
Urwego rwa NEPAD rwitezweho kuzagira akamaro gakomeye mu guhuriza hamwe ibikorwa bya Afurika yunze Ubumwe binyuze mu gutanga inama n'ubufasha bwimbitse ku bihugu by'ibinyamuryango n'imiryango y'ubukungu y'uturere yo ku mugabane wa Afurika.
Mu mwaka wa 2020 nibwo Perezida Kagame yatorewe kuyobora akanama k'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma kugira ngo kige ku cyerekezo cy'iterambere ry'umugabane wa Afurika.