Perezida Kagame na Madamu basezeye mu cyubahiro Dr Paul Farmer witabye Imana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo gusezera bwa nyuma Dr Paul Farmer wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Gashyantare 2022. Ni nyuma y'iminsi ibiri uyu mugabo w'imyaka 62 wagize uruhare mu iterambere ry'urwego rw'ubuzima mu Rwanda yitabye Imana.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafashe mu mugongo umuryango wa Dr Paul Farmer wari urangajwe imbere n'umugore we, Dr. Didi Bertrand Farmer.

Didi, umugore wa Dr Paul Farmer, yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane kugira ngo atware umurambo w'umugabo we witabye Imana bitunguranye.

Dr Paul Farmer, yari umwe mu bantu b'inshuti zikomeye z'u Rwanda ndetse narwo rwamweretse inshuro nyinshi ko rwishimira umusanzu we binyuze mu mudali w'igihango Perezida Kagame yamuhaye mu 2019.

Yagize uruhare mu ishingwa rya Kaminuza yigisha Ubuvuzi (UGHE) iri i Butaro ndetse ni n'umwe mu batangije umuryango Partners in Health ufasha muri serivisi zitandukanye z'ubuzima.

Perezida Kagame aherutse gutangaza ko bibabaje kubura Dr Paul Farmer cyane ko ari n'umuntu ukunda u Rwanda, wanagize uruhare mu kurusana.

Ati 'Uburemere bw'urupfu rwe, mu buryo bwihariye rufite icyo rusobanuye, ku gihugu yakundaga kandi yagize n'uruhare mu kugisana, ku muryango wanjye, nanjye ubwanjye. Ndabizi hari benshi biyumva gutya muri Afurika n'ahandi.'

Mu 2019, nabwo Umukuru w'Igihugu yari yatangaje ko Dr Paul Farmer ari umuntu w'intangarugero, ko nta muntu n'umwe ukora mu rwego rw'ubuzima utamukunda.

Yitabye Imana ku manywa yo ku wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022. Yari amaze igihe kigera ku kwezi ari mu Rwanda aho yatangaga amasomo muri Kaminuza ya UGHE yashinze n'ubuvuzi mu Bitaro bya Butaro.

Dr Paul Farmer yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro ashimirwa uruhare rwe mu iterambere ry'urwego rw'ubuzima mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-madamu-basezeye-mu-cyubahiro-dr-paul-farmer-witabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)