Perezida Kagame yaganiriye na Doreen Bogdan-Martin uri mu buyobozi bwa ITU - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama Mpuzamahanga izamara iminsi icumi, izatangira tariki 6 Kamena kugeza 16 Kamena 2022.

Nubwo hatatangajwe ibyaganiriwe hagati ya Perezida Kagame na Doreen Bogdan-Martin, byitezwe ko mu nama izaba muri Kamena iziga ku buryo bwo kugeza Internet mu bice by'Isi itarageramo mu rwego rw'iterambere rirambye.

Muri iyo nama abafatanyabikorwa batandukanye barebera hamwe icyakorwa kugira ngo Internet ibe igikoresho cyafasha Isi kugera ku Iterambere rirambye.

Mbere y'iyo nama, hateganyijwe inama y'urubyiruko izarebera hamwe uburyo rwagira uruhare mu iterambere ryihuse hifashishijwe Internet.

Perezida Kagame na Doreen Bogdan-Martin baganiriye ku nama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga iteganyijwe muri Kamena 2022



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-doreen-bogdan-martin-wa-itu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)