- Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Umukuru w'Igihugu ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyo nama, yavuze ko politiki n'imiyoborere myiza ari nk'umubiri muzima.
Yagize ati "Iyo imiyoborere ibangamiwe, ni nko kugira ubudahangarwa bw'umubiri bworoshye, bituma bwibasirwa n'ubwoko bwose bw'indwara."
Perezida Kagame yakomeje avuga ko nta kuntu hakubakwa amahoro n'umutekano birambye, haba imbere muri Afurika ndetse no ku migabane yombi, udashyize imiyoborere hagati.
Yavuze ko hakenewe ibitekerezo bishya hamwe n'ishusho nshya, kugira ngo habeho gufatanyiriza hamwe kurwanya iterabwoba no gushyigikira ibikorwa byo kwimakaza amahoro.
Ati "Ntidushobora kwihagararaho ngo turebere igihe ubuzima bw'abaturage b'inzirakarengane bugeramiwe. Umutekano w'u Burayi nawo uri mu kaga. Turi abaturanyi kandi iterabwoba ryambukiranya ibihugu n'imipaka."
Perezida Kagame mu ijambo rye kandi yavuze ko hari uburyo bwinshi bworoshye, bujyanye no gukemura ibibazo iyi migabane ihura nabyo. Agaragaza ko buri makimbirane afite imiterere yayo ariko kandi hari n'ibisubizo bifatika.
Ati "Birakenewe ko hashyirwaho uburyo bunoze kandi burambye ku mpande zombie, bwo gutera inkunga ibikorwa by'Ingabo mu karere."
Umukuru w'Igihugu yavuze ko nanone, nta ngabo cyangwa inkunga zishobora gutanga amahoro arambye.
Ati "Tugomba icyarimwe gukemura ibitagenda neza mu buyobozi, arizo ntandaro z'umutekano muke."
Perezida Kagame yagaragaje ko hifuzwa umubano hagati y'Ubumwe bw'ibihugu by'u Burayi n'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika ufite ireme, kandi utanga ibisubizo bifatika. Ati "Twese turakeneranye, kandi bivuze gukorana nk'abafatanyabikorwa buzuye."
Iyi nama ya gatandatu ihuza Afurika n'u Burayi ikaba izasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, yari igamije kwigira hamwe iby'ingezi byihutirwa ku bufatanye bw'ahazaza.