Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy'inyamaswa zica amatungo y'abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 yakiraga indahiro z'abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya mu nzego nkuru z'Igihugu, yagarutse kuri iki kibazo, aganisha ku gusaba abayobozi kwita ku bibazo bibangamiye abaturage.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko ubwo abantu bavugaga iki kibazo ku mbuga nkoranyambaga na we yabimenye, ahamagara abayobozi batandukanye bashinzwe kugikurikirana, atangazwa no gusanga bakizi kuva muri 2019 nyamara bakaba nta cyo bagikozeho.

Icyakora ngo abo bayobozi bamwemereye ko bagiye kugikurikirana bakagikemura. Perezida Kagame yavuze ko bene iyo mikorere idakwiye, asaba abayobozi kuzuza inshingano baba barahiriye.

Nyuma y'uko iki kibazo cy'inyamaswa zica amatungo kivugiwe cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko inka zimaze kwicwa n'izo nyamaswa zigera mu ijana, inzego zitandukanye zaragihagurukiye, zimwe muri izo nyamaswa zirahigwa ziricwa.

Inkuru bijyanye:

Inka 99 zimaze kwicwa n'inyamaswa ziva muri Pariki ya Gishwati-Mukura




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yagarutse-ku-kibazo-cy-inyamaswa-zica-amatungo-y-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)