Muri ibyo iganiro, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yashimiye Perezida Paul Kagame w'u Rwanda ku bikorwa byo gusubukura ubuhahirane ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.
Perezida Kenyatta na Perezida Kagame baganiriye ku bufatanye hagati y'ibihugu byombi mu byerekeranye n'ubucuruzi n'ubwikorezi.
Abayobozi b'ibihugu byombi baganiriye no ku bibazo bihuriweho n'Akarere hamwe n'Umugabane.
Perezida Kenyatta yavuze ko umwanya u Rwanda rurimo mu Karere bituma ruba umufatanyabikorwa w'ubucuruzi wa Kenya cyane cyane nk'irembo rigari rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n'isoko ryagutse ry'ibiyaga bigari.
Perezida Kenyatta yashimiye u Rwanda kongera gufungura umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, avuga ko bizoroshya urujya n'uruza rw'ibicuruzwa n'abantu hagati y'ibihugu byombi bituranye.
Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bw'ibihugu byombi, Perezida Kenyatta yahamagariye u Rwanda kwishimira ibicuruzwa biva muri Kenya no gukomeza gukoresha serivisi zinoze ku cyambu cya Mombasa kugira ngo ibicuruzwa byoroherezwe.
Perezida wa Kenya yijeje mugenzi we w'u Rwanda ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu guharanira intego z'umuryango w'ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba bigamije inyungu z'abaturage bo mu Karere.
Aabayobozi bombi kandi biyemeje gufatanya gushakira igisubizo kirambye amakimbirane ari muri Etiyopiya, Sudani, Sudani y'Amajyepfo na Somaliya, bavuga ko Kenya n'u Rwanda bizakomeza kugira uruhare mu guteza imbere ibiganiro by'amahoro hagati y'abahanganye.
I had a brief but very productive working visit with President Uhuru Kenyatta in Nairobi today morning. Now back home! I like it this way- 1hr to N'bi 1hr back to Kgl. 1hr+ discussion 1hr from airport to S/H and back to a/port. A lot was covered !!! :)
â" Paul Kagame (@PaulKagame) February 3, 2022