Perezida Kagame yahuye na Pires na Ray Parlour bakiniye ikipe ya Arsenal [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yahuye na Robert Pires na Ray Parlor bamamaye muri Arsenal n'imiryango yabo, ubwo basozaga urugendo rwabo Muri #VisitRwanda.

Aba banyabigwi ba Arsenal,bamaze iminsi itanu mu Rwanda,basura ibice bitandukanye ndetse bahuye n'abafana b'iyi kipe mu Rwanda.

Nkuko ibiro bya Perezida Kagame byabitangaje,aba banyabigwi n'imiryango yabo bahuye na Perezida Kagame baraganira cyane ko anasanzwe ari umukunzi wa Arsenal banyuzemo bakayikoramo amateka yo kwegukana shampiyona badatsinzwe.

Aba bagabo bombi bari mu Rwanda guhera ku wa Gatandatu, mu bikorwa bifitanye isano n'amasezerano Ikipe ya Arsenal yasinyanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, yo kwamamaza igihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Muri iyi minsi bamaze mu rw'imisozi 1000, basuye ibice bitandukanye birimo Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, iy'Ibirunga n'ahandi hantu hatandukanye.

Kuri uyu wa Gatatu,aba bagabo bakiranwe ibyishimo n'abafana ba Arsenal muri Kigali Serena Hotel.

Pires na Parlour babajijwe uko babonye ibice by'u Rwanda bagezemo, bavuga ko byari bitangaje.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw'imyaka itatu na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha u Rwanda nk'icyerekezo gikomeye cy'ubukerarugendo n'ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'imyenda yayo.








Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-yahuye-na-pires-na-ray-parlour-bakiniye-ikipe-ya-arsenal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)