Perezida Kagame yakebuye abayobozi bigira ba ntibindeba n'abigwizaho iby'abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi bashya muri Guverinoma harimo Dr Nsabimana Erneste warahiriye kuba Minisitiri w'Ibikorwa Remezo na Patricia Uwase wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari abayobozi kenshi usanga babusanya imvugo n'ingiro no kugera ku ntego, rimwe na rimwe bakitwaza ko ibyo bashinzwe babyibagiwe.

Ati 'Umuntu arakubwira ngo yibagiwe. Ukamubaza uti ese wibagirwa buri gihe? Wakwibagirwa mu bikomeye se? Ibintu bishobora gutuma abantu batakaza ubuzima, ukibagirwa?

Usibye kwibagirwa, hari n'abandi bayobozi bigwizaho ibyari bigenewe abaturage. Ati 'Wibanje, wabanje abo wita abawe abandi Banyarwanda uko byagenda kose ibyo bizaba biza nyuma. Ni ho ibintu bigwa, niho bipfira, mu buranganre.'

Perezida Kagame yatanze urugero ku bufasha buhabwa abatishoboye, baba abubakirwa inzu, abahabwa inka n'ibindi. Yavuze ko abayobozi badakurikirana uko izo nzu zimeze ku buryo hari abaturage zigwa hejuru.

Ati 'Inka zatanzwe ukazasanga abayobozi nibo bazitwariye. Barazihaye, abo bagombaga kuziha batahira aho, batahira ubusa, ntihagira ikibageraho.'

Yavuze ko ibyo bibazo bizwi mu Karere ka Nyagatare, aho abayobozi bashyira inka zabo mu cyanya cy'abaturage, bamwe bakisanga bazigurishije kuko hose hatwawe n'umuyobozi.

Ati 'Uzi kubona abaturage batakamba ku mbuga nkoranyambaga, bavuga inyamaswa zabamariye amatungo hafi na Gishwati. Mbibonye, ntelefona abayobozi bamwe, mpera ku b'umutekano, mbaza Abapolisi nti ibi bintu murabizi, mwabibonye, aha hantu murahaba, murakurikira. Bati twabibonye.'

'Nti ibi byanditswe n'igihe bimaze n'amatungo y'abaturage amaze kwicwa n'izo nyamaswa mwari mubizi icyo gihe cyose. Rwose nta soni ambwira ko bari babizi.'

Perezida Kagame yavuze ko umuyobozi wese yahamagaye yamusubizaga ko icyo kibazo yari akizi, yabaza icyaburaga, bakamubwiraga ko bigiye gukorwa.

Ati 'Barambwira ngo icyo kibazo bakizi guhera mu 2019, hamaze gupfa amatungo arenze 50. Guhera mu 2019, ubwo iyo ndwara iba iri mu bayobozi umuntu ayivura ate? Ni iyihe?'

Umukuru w'Igihugu ntiyumva uburyo icyo kibazo abayobozi bajya muri Nyabihu ntibagikemure. Yagaragaje ko mu ngeri zose hari ibibazo abona, ariko yakurikirana agasanga abayobozi ntacyo babikozeho.

Ati 'Kuza hano gusa tukajya mu birori tukarahiza abantu, nyine ni nk'uko babyita ngo ni umugenzo ariko abantu gukora ibyo barahiriye ni ikibazo dukwiriye kubisuzuma cyangwa nibura tujye dushyiraho abantu gusa turange kuri radiyo gusa abantu bitahire. Kurahirira ibyo uzi utazakora nta kamaro byaba bifite.'

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D'Arc aganira na mugenzi we w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana
Patricia Uwase yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa remezo mbere y'uko agirwa Umunyamabanga wa Leta
Dr Erneste Nsabimana yagizwe Minisitiri nyuma y'igihe gito yari amaze ayobora RURA
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, aganira na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire
Abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu bari bitabiriye uyu muhango wabereye mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko
Perezida Kagame ubwo yinjiraga mu cyumba cy'Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko
Dr Nsabimana arahirira kuba Minisitiri w'Ibikorwaremezo
Patricia Uwase ageza ku Mukuru w'Igihugu indahiro ye
Ashimira Perezida Kagame nyuma yo kurahira...
Umukuru w'Igihugu yongeye kwibutsa abayobozi ko bakwiriye kujya bita ku bibazo by'abaturage mbere y'ibindi byose
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari mu bari bitabiriye uyu muhango
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu inyamaswa zirya amatungo y'abaturage guhera mu 2019 ariko abayobozi ntibagire icyo babikoraho
Yakebuye kandi abayobozi bikunda, bakigwizaho ibigenewe abaturage; avuga ko ari umuco udakwiriye umuntu wahawe inshingano
Umuhuzabikorwa w'Amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yari yitabiriye uyu muhango

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakebuye-abayobozi-bigira-ba-ntibindeba-n-abigwizaho-iby

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)