Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko Ambasaderi Téte wari uherekejwe na mugenzi we w'u Rwanda Vincent Biruta yari azaniye Perezida Kagame ubutumwa burebana n'umubano hagati y'ibihugu byombi n'akarere bwoherejwe na Perezida João Lourenço.

Imibanire y'ibihugu byombi ikomeje kugenda itera imbere mu ngeri zitandukanye z'imikoranire cyane ko muri 2020 byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu rwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere, umutekano, ikoranabuhanga n'ishoramari.

Ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 46 Angola imaze ibonye ubwigenge, tariki ya 11 Ugushyingo 2021, Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Barber Leiro Octavio, yatangaje ko ibihugu byombi biteganya gusinyana amasezerano y'ubufatanye asaga 13 mu nzego zirimo ubutabera, guharanira uburenganzira bwa muntu, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'umutungo kamere ndetse n'ibindi.

U Rwanda na Angola bisanzwe kandi bihuriye mu muryango w'ibihugu byo mu Karere k'ibiyaga bigari ICGLR, uhuriweho n'ibihugu bigera kuri 12 ari byo Angola, Burundi, Santarafurika, Congo Brazaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, Rwanda, Sudani y'Epfo, Sudani, Tanzania na Zambia.

Today, President Kagame received Angola's Minister of Foreign Affairs Ambassador Téte António @amb_tete who brought a message on bilateral and regional affairs from President João Lourenço. pic.twitter.com/5oQduGBlqa

â€" Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) February 26, 2022




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-minisitiri-w-ububanyi-n-amahanga-wa-angola

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)