Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa AfCFTA - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yabonanye na Wamkele Mene ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Gashyantare 2022.

Ibiganiro byabo byari bigamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu kugera ku mahame agenga iri soko rusange.

Ku itariki ya Mbere Mutarama 2021 nibwo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA) yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y'imyaka ibiri ashyizweho umukono n'ibihugu 54 muri 55 bigize Afurika

Ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano ryitezweho kuzongera ubuhahirane mu bihugu bya Afurika rirasa nk'irigenda biguru ntege kuko nyuma y'umwaka ritangiye, nta mpinduka igaragara irabaho.

Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw'Isi (World Economic Forum) igaragaza ko ubuhahirane hagati y'ibihugu bya Afurika buri kuri 17%, mu gihe ubwo bigirana n'ibihugu byo muri Aziya buri kuri 59% ndetse na 68% bigirana n'ibihugu by'u Burayi.

Mu ntego za mbere za AfCFTA, ni ukongera ubucuruzi hagati y'ibi bihugu ndetse hakabaganywa amafaranga atangwa mu kuvana ibicuruzwa mu gihugu kimwe cya Afurika bijya mu kindi ku rugero rwa 97%.

Abahanga mu by'ubukungu bavuga ko impamvu ya mbere ituma AfCFTA itaragaragaza impinduka, ari icyorezo cya Covid-19 cyatumye imipaka ifungwa ariko kandi hari izindi mpamvu zirimo imiyoborere y'uyu mugabane, ubunini bwawo ndetse n'ibikorwaremezo bikiri hasi.

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru mu Bunyamabanga bw'Isoko rusange rihuza ibihugu bya Afurika (African Continental Free Trade Area-AfCFTA) Wamkele Mene



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umunyamabanga-mukuru-wa-afcfta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)