N'ubwo Perezida Kagame atavuze amazina, yavuze ko hari uwababariwe kubera ibyaha yakoze bifitanye isano na Jenoside, bamwe bakamuhindura impirimbanyi ya demokarasi n'ubwisanzure. Aha abatari bacye bahise bumva ko uvugwa yaba ari Ingabire Victoire Umuhoza wari warakatiwe imyaka 15 y'igifungo azira ibyaha birimo gupfobya no guhakana Jenoside, akaza kubabarirwa na Perezida Kagame.
Muri iryo jambo Perezida yanakomoje kandi ku bakora ibyaha bigatuma bajya kwangara mu mahanga, avuga ko abo bo n'Imana izababaza impamvu yo kwangara kwabo.
Mu ijambo rye kandi, Perezida Kagame yanavuze uburyo umubano w'u Burundi n'u Rwanda ugana aheza, kuburyo n'ibitarajya mu buryo ari igihe gito bugatungana.
Umukuru w'igihugu yanibanze cyane ku mubano w'u Rwanda na Uganda, icyatumye umupaka ufungwa n'inzira byanyuzemo ngo wongere gufungurwa, anasobanura impamvu urujya n'uruza rw'abantu rutahise rutangira nk'uko byari byitezwe na benshi.
Ubutumwa bukomeye ku bavuga ko Kagame ari umunyagitugu ubuza abantu amahoro||Victoire yagarutsweho