Perezida Kagame yagarutse ku mubano w'u Rwanda n'abaturanyi barimo Uganda,u Burundi,RDC ndetse ahishura ko biteguye guhangana na FDLR ifitanye umubano wihariye na ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Gashyantare 2022,Perezida Kagame yageze mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko aho yakiriye indahiro z'abayobozi bashya muri guverinoma barimo Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr Ernest Nsabimana n'Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri Eng Patricie Uwase.
Muri uyu muhango,Perezida Kagame yagarutse ku mubano w'ibihugu bituranye n'u Rwanda ndetse agaruka ku kibazo cy'umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ufitanye imikoranire na ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Ku mubano wa FDLR na ADF,Perezida Kagame yagize ati "Hari abantu b'iterabwoba twafatiye mu Rwanda bakorana n'umutwe w'Iterabwoba wa ADF.Niyo mpamvu ADF ari ikibazo cy'akarere,ntabwo ari ikibazo cy'igihugu kimwe cyangwa 2.
Twasanze abo bantu bakorana n'uwo mutwe wo muri kongo ariko bafite ibikorwa bashaka gukora hano mu Rwanda ariko twabafashe mbere y'uko babikora ndetse bakavuga ko icyo babikoreraga ari uguhorera abo basangiye imyumvire n'ibikorwa abo muri Cabo Delgado muri Mozambike.Bagiraga ngo bagirire nabi u Rwanda kubera ko rwagiye Mozambike kurwanya iyo mitwe.
Iyo niyo mpamvu ikibazo duhanzeho amaso ari icyo muri RDC.Impamvu duhanze amaso muri RDC ni FDLR n'indi mitwe iri muri RDC ishobora kwivanga na ADF kuko urabona ko bafitanye imikoranire.Niyo mpamvu tuzagikemura uko bikwiriye.
Yakomeje ati "Hari aho twinginga,hari aho twumvikana,hari aho dusaba,hari n'aho iyo byarenze umurongo tutagira uwo dusaba tugakemura ikibazo uko gikwiriye gukemuka.
Turacyari muri iyo nzira yo kumvikana no gushaka uburyo kubera ko ikibazo kitureba twese tugomba kucyumvikanaho.ariko tutacyumvikanyeho kikavamo ko kigiye guhungabanye umutekano w' u Rwanda kubera ko abandi birengagije ibyo tubasaba,niho havamo ko dukora ibya ngombwa gukora twaba twumvikanye cyangwa tutumvikanye.Umutekano w'u Rwanda niwo wa mbere. Abakomeza kwibwira ko umutekano wacu tutawukomeyeho baribeshya."
Ku mubano w'u Rwanda na Uganda, Perezida Kagame yavuze ko hari hari ibibazo byatumye umupaka wa Gatuna ufungwa, ariko ibiganiro byamuhuje n'Intumwa ya Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba byasize bemeranyije ko impamvu zatumye ufungwa zikurwaho.
Ati 'Ikibazo iteka cyari ukuvuga ngo uyu mupaka ntushobora gufungwa, ibyatumye ufungwa bitabanje gukemurwa. Hanyuma muri iyi minsi ishize, habaho uburyo Abanya-Uganda batumye intumwa ariko hari n'izindi zari zisanzwe ziza hakaba impaka gusa zitagira ruca.
Iyo ntumwa yazanye ubwo butumwa mu biganiro twumvikana ko hari ibyo twese twakora. Ariko njye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza ariko gufungura umupaka udakemura ikibazo cyatumye umupaka ufungwa ntabwo byakunda. Habaho kwemeranya ko n'ibyateye umupaka gufungwa nabyo bigiye kwitabwaho.'
Yakomeje ati 'Umupaka twarawufunguye, muri Uganda nabo hari ibyo batangiye gukora bigaragara ko bavana za nzitizi mu nzira, bya bindi byatumye umupaka ufungwa. Turabikurikira, tubiganira nabo, ndibwira ko nabyo turi mu nzira nziza.'
Umukuru w'Igihugu yavuze ko umupaka wafunguwe bijyanye no kwirinda Covid-19, ariko kandi ko inzego z'ubuzima hagati y'ibihugu byombi zishobora kumvikana ku buryo zidahura n'ikibazo ku mpande zombi.
Perezida Kagame ku mubano w'u Rwanda n'u Burundi "Mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza, Abarundi n'Abanyarwanda babane nk'uko byari bisanzwe ndetse n'ibyajyaga bitera ibibazo bindi by'umutekako bijyanye no ku mupaka tugenda tubyumvikanaho n'Abarundi.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutiteguye kumva ibihuha bivugwa n'abanyamahanga bahitamo gukoresha ibitangazamakuru n'abantu bo hanze bagashyushya imitwe abantu bashinja u Rwanda ibinyoma.
Perezida Kagame yavuze ko uwo ari "umuziki mubi tutumva".Ati "Turareka bagasakuza,tugakora ibikorwa,abantu bagahangana n'ibifatika.Nguha umwanya ukantuka nkakwihorera ubundi nkagusubiza bibaye ngombwa."
Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari ibhugu bishaka gushyigikira abahungabanya umutekano w'u Rwanda,bikorwa n'isoni.
Perezida Kagame yavuze ko abantu bose barwanya u Rwanda yaba abari mu gihugu no hanze yacyo, 'nta kintu na kimwe bashobora kugeraho.'
Ati 'Icyo bageraho ni iminsi yabo iba ibaze bagenda begera nta kindi'.
Ati "Kuri Internet nzwi nk'umuntu ubuza abantu amahoro ariko njyewe ntabwo bintwaye."
Ku bijyanye na Mozambique,Perezida Kagame yavuze ko nubwo Cabo Delgado iruta u Rwanda inshuro zisaga 3 ariko ingabo zarwo zashoboye kugarura amahoro mu gice kinini ndetse n'ahatarafatwa biri hafi.
Perezida Kagame yavuze ko Inzego z'umutekano z'u Rwanda kuva zagerayo muri Nyakanga 2021 zagize uruhare mu gutuma igice kinini cya Cabo Delgado kibona umutekano, aho bigeze ku kigero cya 85%.
Ati 'Ingabo z'u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyemo zikorana n'ingabo za Mozambique [...] nka 85% [ikibazo] cyarakemutse, 15% uduce duto tw'aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana nabo kugira ngo naho bahasukure neza.'