Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Global Fund mu kurwanya Sida, igituntu na malariya mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabigarutse mu nama itegura indi yiga ku igenamigambi rirambye rya Global Fund. Yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yitabiriwe na Perezida Macky Sall wa Sénégal unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri iki gihe; Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya; Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo; Dr Donald Kaberuka uyobora Inama y'Ubutegetsi y'uyu muryango n'Umuyobozi Mukuru wawo, Peter Sands.

Perezida Kagame yashimye Global Fund ku mikoranire yayo n'u Rwanda imaze igihe. Mu 2021, uyu muryango wari umaze imyaka 20 ushinzwe ndetse kuva icyo gihe wagize uruhare bikorwa bitandukanye byo kurwanya indwara nka Sida, igituntu na malariya.

Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko urwego rw'ubuzima rwahungabanyijwe bikomeye n'icyorezo cya Covid-19. Yerekanye ko byasabye ko nk'amafaranga yari agenewe kurwanya indwara za malariya, igituntu na Sida ashyirwa mu bikorwa byo kurwanya icyo cyorezo.

Ati 'Kugira ngo dusubire ku murongo twitegure guhangana n'imbogamizi z'ahazaza, tugomba gushora byisumbuyeho kandi mu buryo burambye mu rwego rw'ubuzima.'
Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko intego za Global Fund mu kuziba icyuho cyatewe na Covid-19 zikwiriye gushyikirwa n'abantu b'ingeri zose.

Ati 'Ibi biri mu byihutirwa ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe kandi intambwe iterwa n'ibihugu by'ibinyamuryango ikurikiranwa buri mwaka na Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.'

Yagaragaje kandi ko hakenewe uburyo buhamye kandi burambye bufasha kugira ngo amafaranga atangwa na Global Fund atange umusaruro urambye.

Binyuze mu bufasha Global Fund iha u Rwanda, hagati ya 2010 na 2020, umubare w'impfu zifitanye isano n'agakoko gatera Sida wagabanutse ku kigero cya 59% uva ku 5900 mu 2010 ugera ku 2500 mu 2020.

Ikigereranyo cy'abantu babana n'agakoko ka Sida bafata imiti igabanya ubukana nacyo cyikubye inshuro zirenga ebyiri, kuko umubare wabo wavuye ku bantu ibihumbi 89 mu 2010 ugera ku bantu ibihumbi 207 mu 2020.

Hagati ya 2010 na 2020, ikigero cy'abagerwaho n'imiti igabanya ibyago byo kuba umubyeyi yakwanduza Sida umwana atwite, cyavuye kuri 59% kigera kuri 98%.

Impfu ziturutse ku gituntu nazo zarabaganutse ku kigero cya 40% hagati ya 2012 na 2020. Ni mu gihe n'abarwayi ba malariya bagabanutse hagati ya 2020 na 2021 ku kigero cya 41%.

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Global Fund mu kurwanya Sida, igituntu na malariya mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-uruhare-rwa-global-fund-mu-kurwanya-sida-igituntu-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)