Perezida Kagame yasobanuye isomo Afurika yigiye mu bihe bya Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu Nama ya 39 y'Abakuru b'Ibihugu byibumbiye mu Ihuriro ry'Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye n'Iterambere, NEPAD.

Perezida Kagame uyoboye iri huriro, yavuze ko Afurika ikomeje gutera imbere no gukemura ibibazo biyugarije.

Yagize ati 'Turi mu nzira nziza kuko Afurika ikomeje kuzamura urwego rwayo mu kwikemurira ibibazo.'

Perezida Kagame yongeyeho ko Afurika yigiye amasomo akomeye mu Cyorezo cya Covid-19.

Yakomeje ati 'Imbogamizi zatewe n'icyorezo cya Covid-19 ziracyari kumwe natwe, nubwo icyorezo cyatumye Afurika ifata amahirwe yo kwigira.'

Mu bandi bitabiriye iyi nama harimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko Afurika ikwiriye kwishakamo ibisubizo bizayifasha gukemura ibibazo ifite.

Ati 'Dukwiriye gushaka amikoro no kongera ubufatanye mu by'ubucuruzi ku Mugabane [wa Afurika], kugira ngo tuzagere ku ntego twihaye za Afurika twifuza dukoresheje ikoranabuhanga, inovasiyo no gushora imari mu kongera ubushobozi bw'abaturage.'

Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira byinshi mu bibazo ifite, asaba abayobozi b'uyu mugabane kongera ubushake mu gushyiraho ingamba zayifasha kwiteza imbere binyuze mu kwihuza.

Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kigishije Afurika kwishakamo ibisubizo
Perezida Kagame yayoboye Inama ya 39 ya NEPAD



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasobanuye-isomo-afurika-yigiye-mu-bihe-covid-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)