Umukuru w'Igihugu yatangije uyu mushinga ku wa Gatanu, tariki ya 11 Gashyantare 2022. Yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame.
Uyu muhango wanitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi mu nzego za Leta, amabanki, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n'abo mu nzego z'abikorera by'umwihariko abo mu bwubatsi.
'Bwiza Riverside Homes' ni umushinga uhuriweho n'Ikigo cy'Abanyamerika kizobereye mu by'Ubwubatsi cya ADHI Corporate Group na Guverinoma y'u Rwanda.
Mu Ugushyingo 2020, ni bwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n'Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bitanu.
Icyiciro cya mbere cyawo cyaratangiye ndetse inzu zirindwi zamaze kuzura. Ni zo zatangirijweho ku mugaragaro uyu mushinga witezweho guhindura imiturire mu Mujyi wa Kigali.
ADHI Rwanda Ltd ni ishami ry'ikigo cyatangijwe na Soleman Idd, uzobereye mu bijyanye n'ubwubatsi bukoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi rihendutse.
Perezida Kagame yavuze ko yamenyanye na Soleman Idd amubwira ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu myubakire ariko amwereka ko akeneye igihe cyo kumenya ibyo akora.
Yagize ati 'Ni uko yatangije ubu buryo mu kutwereka igishoboka. Mu gukomeza kumwizera, twageze aho dufite ikintu gifatika twaheraho ngo ikibazo tumaranye igihe gikemuka. Iyi ni intangiriro, haracyari akazi kenshi.''
Umukuru w'Igihugu yavuze ko hagikenewe guhugurwa abantu, gutunganya ibikoresho n'ibindi bituma iyo mikorere ikomeza.
Ati 'Kubona inzu zihendutse, zirambye ndetse zubatswe hakoreshejwe ibikoresho gakondo, ntekereza ko ari kimwe mu bikeneye guhurizwa hamwe.''
Yijeje uyu mushoramari ko Leta y'u Rwanda izaba umufatanyabikorwa w'imena.
Ati 'Intego ni ukwihutisha ibikorwa, nka Guverinoma tuzakora ibishoboka byose twifashishije ubushobozi dufite mu gufasha abaturage bacu kubona inzu ziciriritse, zikenewe na benshi. Uyu munsi twabonye igishoboka, tuzakomeza kukigumaho.''
'Dufite abafatanyabikorwa benshi bashaka gufasha Leta gutuza abaturage bacu. Ntekereza ko babonye igishoboka muri ubu buryo [bw'imyubakire], muri iyi mikoranire ntekereza ko twagera kuri byinshi.''
Ku Isi hose hakenewe nibura inzu miliyoni 300 bitarenze 2030 mu kugabanya icyuho cy'abazikeneye biganje mu bihugu birimo ibyo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara na Aziya y'Amajyepfo. Ni isoko ryose rifite agaciro ka miliyari 17.000$.
Umuyobozi Mukuru akaba n'uwashinze ADHI, Soleman Idd, yavuze ko bashimye kwinjirira mu Rwanda mu gushaka umuti w'icyo kibazo.
Yakomeje ati 'Bizakenera kubaka inzu zihendutse, zitekanye kandi zishobora kubonwa na benshi, zitangiza ibidukikije kandi zubatse ku butaka bwiza.''
Yavuze ko bafite ibisubizo byahangiwe imbere ku Mugabane wa Afurika kandi bikeneye kubyazwa umusaruro.
Ati 'Twiteguye gukora kuko Guverinoma y'u Rwanda yagennye ibikenewe byose ngo dukore neza. Turabona ibikorwa, si amagambo. Twabonye ubufasha bw'ibikoresho n'ubujyanama.''
Umujyi wa Kigali ukomeje kwaguka no kumenyekana mu bwiza bitewe n'isuku iwurangwamo haba mu biwukikije n'inyubako zizamurwa buri munsi.
Binyuze muri uyu mushinga, umwaka wa 2023 uzarangira izigera kuri 245 zimaze kubakwa mu cyiciro cyawo cya mbere.
Nyuma y'ibyiciro bitanu, uzubakwamo inzu 2.270. Ibiciro byazo biri hagati ya miliyoni 16 Frw na miliyoni 35 Frw bitewe n'ingano yazo.
 Umushinga washowemo miliyari 100 Frw
Umuyobozi wa AHDI, Hassan Hassan, yavuze ko 'umushinga wose washowemo miliyoni 100$', ni ukuvuga akabakaba miliyari 100 Frw.
Yakomeje ati 'Leta yaduhaye ubutaka, ndetse idufasha mu kutwegereza ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi n'amashanyarazi.''
Inzu ziri muri uyu mushinga zizamurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rituma zibungabunga ibidukikije, ntizangize ikirere, zifite uburyo bwo kubyaza umusaruro ibikoresho byakoreshejwe n'ibindi.
Hifashishwa ibikoresho bitandukanye birimo ibikoze mu biti, ibyuma na sima. Muri byo 70% bikorerwa imbere mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Akamanzi Clare, yavuze ko u Rwanda rwishimiye ikoranabuhanga rishya rituma inyubako zihendutse ziyongera.
Ati 'Bakoresha ibikoresho birimo isima nke iri mu bituma kubaka bihenda. Bakabikora vuba. Iyo ugabanyije igihe, unagabanya umushahara utanga ku bakozi kuko bubaka mu gihe gito bigatuma zidahenda. Ni n'igisubizo ku kubungabunga ibidukikije.''
Akamanzi yavuze ko bizeye ko muri uyu mushinga bizakemura ikibazo cy'imiturire, ikarushaho kunoga birushijeho.
Ati 'Twabikozeho by'igihe kirekire, mu kugabanya igiciro cy'inzu zubakwa ku buryo n'uhembwa 350.000 Frw yagura iye.''
Uyu mushinga uzoroshya uburyo bwo gukorana n'amabanki ku buryo uhembwa hagati ya 200.000 Frw na miliyoni 1.2 Frw yagura inzu ye.
Banki izaba ishobora gutanga inguzanyo izishyurwa ku nyungu itarenga 12% [mu gihe isanzwe itangirwa kuri 18%], ishobora kwishyurwa kugeza mu myaka 20.
'Bwiza Riverside Homes' ni umwe mu mishinga migari igamije gukemura ikibazo cy'imiturire muri Kigali n'imijyi iyunganira.
Guverinoma yagennye hegitari 1.100 mu gihugu hose zirimo hegitari 890 ziri muri Kigali zizashyirwaho inzu ziciriritse. Kuri ubu hubatswe inzu 1692 mu mishinga itandatu muri Kigali n'imijyi iyigwa mu ntege. Indi mishinga 13 izatanga inzu 9000 irarimbanyije.
Mu kugera kuri iyi ntego, abashoramari barorohejwe binyuze mu kwegerezwa ibikorwaremezo, kugabanyirizwa umusoro kuri 15%, gufashwa kubona ubutaka no koroherezwa gukorera mu gihugu ibikoresho.
Inyigo yakozwe mu 2019 yerekanye ko Umujyi wa Kigali ukeneye inzu 310.000 zizatuzwamo ingo 373.000 mu 2017-2032. U Rwanda rushaka kubaka inzu nibura 150.000 ngo rugere ku ntego yarwo yo kugira izigera kuri miliyoni 5.5 mu 2050.
'Bwiza Riverside Homes' ni umushinga biteganyijwe ko bitarenze 2026 uzaba urimo inzu zisaga 8.000, naho mu 2033 zikagera ku 40.000; muri zo 70% ni izihendutse.
ADHI Rwanda Ltd iwushyira mu bikorwa, ifite ADHI Academy ihugura Abanyarwanda mu kubaka inzu, abarangije bakifashishwa mu kubaka, bakanashishikarizwa guhanga imirimo yabo bakoresheje iryo koranabuhanga.
Imiterere y'inzu za Bwiza Riverside Homes
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Igirubuntu Darcy