Perezida Kagame yavuze ku rupfu rwa Dr Paul Farmer washinze Kaminuza ya Butaro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Paul Farmer washinze Kaminuza ya Butaro, yitabye Imana ku manywa yo kuri uyu wa Mbere azize uburwayi.

Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Dr Paul Farmer witabye Imana, avuga ko yari umuntu w'ingirakamaro wakundaga u Rwanda, kandi wagize uruhare runini mu kongera kurwubaka.

Urupfu rwa Farmer rwatangiye kuvugwa ahagana saa Cyenda. Kaminuza ya Butaro yagize uruhare mu ishingwa ryayo, yashyize hanze itangazo ivuga ko yababajwe n'urupfu rwe ivuga ko ruteye agahinda kuri yo no ku bakora mu rwego rw'ubuzima muri rusange. Yihanganishije umuryango we, abagize Partners in Health yashinze n'abakozi ba UGHE.

Muri 2019,Dr Paul Farmer yahawe na Perezida Kagame umudali w'igihango ku bw'uruhare rwe mu iterambere ry'u Rwanda.Bivugwa ko yari amaze ukwezi ari mu Rwanda.

Bivugwa ko yari asanganywe uburwayi bw'umuvuduko ukabije w'amaraso ku buryo bikekwa ko aribwo bwamuhitanye. Yari amaze ukwezi mu Rwanda yigisha muri UGHE anavura mu bitaro bya Butaro.

Dr Farmer yapfuye ku myaka 62. Yagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw'ubuzima cyane cyane mu bihugu bikennye n'ibiri mu nzira y'amajyambere, aho ari umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health (PIH) wamenyekanye mu Rwanda nk'Inshuti mu Buzima.

Ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu wita ku bikorwa biteza imbere ubuzima kuva mu 1987.

Paul Edward Farmer yavutse ku wa 26 Ukwakira 1959 mu gace ka North Adams muri Leta ya Massachusetts. Yari umuhanga mu by'indwara z'ibyorezo ndetse ari mu bashinze Partners in Health.

Mu 1990, nibwo yabonye Impamyabumenyi y'Ikirenga yakuye muri Harvard. Mu 1999, OMS yamuhaye inshingano zo gukwirakwiza imiti y'igituntu ku Isi hose.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yavuze-ku-rupfu-rwa-dr-paul-farmer-washinze-kaminuza-ya-butaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)