Perezida Kagame yahuriye muri Senegal n'Umukuru w'Igihugu cya Turukiya, Recep Tayyeb Erdogan uru mu ruzinduko kuri uyu mugabane na we akazitabira uriya muhango.
Sitade ya Diamniadio izafungurwa kuri uyu wa Kabiri ifite imyanya ibihumbi 50, uretse gukinirwa umupira w'amaguru izajya inaberaho n'indi inyuranye.
Umukino uzayikinirwaho bwa mbere ifungurwa uzahuza abamamaye muri ruhago ya Africa n'abamamaye bakomoka muri Senegal.
Ikibuga cy'iyi Stade kizanakinirwaho umukino Senegal izakiramo Misiri mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Isi uzaba tariki 28 Werurwe, 2022.
Diamniadio ni Umujyi uri kubakwa muri Km 30 uvuye i Dakar, Perezida Macky Sall ashaka kuhateza imbere cyane mu rwego rw'ibikorwa remezo n'ishoramari mu rwego rwo kuzamura ubukungu bwa Senegal.