Uyu mugabo yagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw'ubuzima mu bihugu birimo n'u Rwanda.
Yagize uruhare mu ishingwa rya Kaminuza ya Butaro (UGHE). Ubuyobozi bwayo bwatangaje ko bwababajwe n'urupfu rwe ruteye agahinda kuri yo no ku bakora mu rwego rw'ubuzima muri rusange, yihanganisha umuryango we, abakozi ba UGHE n'abandi.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko bitoroshye kubona amagambo yasobanura inkuru y'akababaro y'urupfu rwa Paul Farmer, umuntu, umuganga n'umugiraneza.
Yavuze ko yari abumbiye hamwe ibintu byinshi utapfa gusangana umuntu umwe.
Yakomeje avuga ko kumubura ari igihombo gikomeye mu buryo butandukanye haba ku muntu ku giti cye, igihugu nk'u Rwanda (yakunze akanagira uruhare mu rugendo rwo kwiyubaka kwacyo) ku muryango we no kuri we ubwe.
Ati 'Ndabizi ko hari abandi benshi babyumva nk'uku muri Afurika no hanze yayo. Nkomeje Didi, umugore we, abana be, umuryango n'inshuti.'
Indi nkuru bifitanye isano:Dr Paul Farmer washinze Kaminuza ya Butaro yitabye Imana