- Perezida Macky Sall na Félix Tshisekedi bahererekenyije ububasha
Perezida Macky Sall asimbuye kuri uwo mwanya Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), wasoje manda ye nka Perezida wa Afurika yunze Ubumwe, yari yagiyeho mu mwaka wa 2021 asimbuye Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa.
Uyu muhango ukaba wabereye imbere ya Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AUC), Moussa Faki Mahamat, n'Umuyobozi wungirije wa komisiyo, Dr. Monique Nsanzabaganwa.
Perezida ucyuye igihe Tshisekedi, yifurije Macky Sall umusimbuye kuzagira ishya n'ihirwe mu nshingano agiye gukomeza, aboneraho no gushimira abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bakomeje kumushyigikira muri iki gihe yari amaze ayoboye AU.
- Perezida Macky Sall, Umuyobozi mushya wa AU
Yavuze ko cyari igihe gikomeye kubera icyorezo cya Covid-19, yanagaragaje ko hari byinshi byakozwe, birimo kongerera ubushobozi no guteza imbere umugore n'urubyiruko, kuzamura demokarasi n'imiyoborere myiza, muri gahunda z'iterambere ziteganyijwe mu cyerekezo 2063.
Mu ijambo rye, Perezida Macky Sall yavuze ko ashimira icyizere yagaragarijwe nk'umuyobozi w'Umuryango mu mwaka uri imbere, ndetse ashimira uwo asimbuye ku mirimo myiza yakoze.
Ati 'Ndashimira wowe kandi ndabizeza ko twiyemeje gufatanya n'ibihugu byose bigize uyu muryango, mu kurangiza inshingano zacu'.
Yagaragaje ko n'ubwo hari ibyakozwe, ariko nanone bafite akazi kabategereje karimo ibibazo bikomeje kuba byinshi kandi by'ingutu, cyane cyane mu rwego rw'amahoro n'umutekano, kurwanya iterabwoba, kurengera ibidukikije, ubuzima ndetse n'iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage, n'ikibazo giteje inkeke cya kudeta zikomeje kwiyongera ku mugabane wa Afurika.
Iyo nama y'Inteko ya Afurika yunze Ubumwe ikaba yateranye ifite insanganyamatsiko igira iti: 'Gushimangira imbaraga mu mirire no kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika: Gushimangira gahunda z'ubuhinzi n'ubworozi, Ubuzima n'Imibereho Myiza y'Abaturage mu kwihutisha iterambere ry'abantu n'iry'ubukungu'.
Iyo nama yateranye mu gihe hizihizwa imyaka 20 ishize icyitwaga Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (OUA), gisimbuwe na Afurika yunze Ubumwe (AU).