Perezida Museveni yagize Gen Kandiho umuyobozi muri Polisi ya Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Gen Abel Kandiho
Gen Abel Kandiho

Iri tangazamakuru rivuga ko Major General Abel Kandiho, yahawe inshingano za Chief of Joint Staff of Uganda Police Force akaba yasimbuye Major General Jack Bakasumba, woherejwe muri Sudani y'Epfo.

Taliki 25 Mutarama 2022, nibwo Perezida Museveni yakuye Gen Kandiho ku buyobozi bwa CMI, muri Uganda afatwa nk'umwe mu basirikare ukomeye mu by'ubutasi.

Yakuweho icyo gihe hashize iminsi mike intumwa ya Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, avuye mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kuzahura umubano, aho yanagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Kuva mu myaka mike ishize, CMI yayoborwaga na Gen Kandiho yavuzwe mu bikorwa byo gushyigikira imitwe y'iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda, ikabafasha gushaka abarwanashyaka n'abarwanyi bashya, bamwe mu babyangaga bagakorerwa ibikorwa by'iyicarubozo.

Hari benshi mu Banyarwanda batandukanye bafatirwaga muri Uganda, bagafungwa nyuma bakarekurwa batanagejejwe imbere y'inkiko, bikaba bimwe mu byo u Rwanda rwakomeje gusaba iyi Leta guhagarika mu maguru mashya.

Mu kwezi k'Ukuboza 2021, Ishami rya Minisiteri y'Imari ya Amerika rishinzwe kugenzura imitungo y'abanyamahanga (OFAC), ryafatiye ibihano abantu 15 n'ibigo bine byo muri Syria, Iran n'abo mu rwego rw'ubutasi rwa Uganda (CMI).

Bashinjwa uruhare rukomeye mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu no kwibasira inzirakarengane z'abasivili, abatavuga rumwe n'ubutegetsi n'abigaragambya mu ituze.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-museveni-yagize-gen-kandiho-umuyobozi-muri-polisi-ya-uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)