Perezida mushya wa Mukura yiteguye ate guhang... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022, nibwo Maniraguha Ndamage Jean Damascene yatorewe kuyobora ikipe ya Mukura asimbuye Olivier Nizeyimana Mugabo watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA'.

Maniraguha usanzwe ari Rwiyemezamirimo ndetse unafite inganda zitandukanye mu ntara y'Amajyepfo, yatorewe uyu mwanya kugira ngo akomeze guharanira iterambere n'umusaruro mwiza w'ikipe, ariko kandi akemure ikibazo cy'imyenda iyi kipe ibereyemo abatoza batandukanye.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Mukura, Maniraguha yavuze ko ikimuzanye muri iyi kipe ari ugutwara igikombe cya shampiyona.

Yagize ati'Intego dufite ni ugutwara ibikombe, Mukura ntabwo ari ikipe ya Rugby, ntabwo ari ubucuruzi, icyo dushaka ni ugutwara ibikombe no kwiyerekana'.

Uyu muyobozi yavuze ko intego ya mbere we na komite bagiye gukorana ari ugushaka ubushobozi, gushyira hamwe no kongerera imbaraga za Fan club no kunga ubumwe.

Perezida mushya wa Mukura, yagarutse ku buryo agiye kwitwara mu kibazo cy'umwenda wa miliyoni 46 Frw iyi kipe ibereyemo abatoza bayitoje ariko bakirukanwa amasezerano yabo atarangiye.

Yagize ati'Twahinduye inama y'ubutegetsi y'ikipe tugerageza gushyiramo abantu bafite ubushobozi, twagize amahirwe COVID-19 iri kugabanyuka, ni ukugerageza gutsinda ku buryo abafana baza ku kibuga  ari benshi amafaranga akinjira, ikindi dufite gahunda yo kuvugana n'abaterankunga batandukanye, hari abo dufite ndetse hari n'abandi duteganya, dufite amahirwe yo kubona amafaranga menshi yo kuzakemura ibyo bibazo'.

Maniraguha agiye kuyobora Mukura Victory Sport mu gihe cy'imyaka ine iri imbere.

Maniraguha Ndamage Jean Damascene yatorewe kuyobora Mukura Victory Sport



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114525/perezida-mushya-wa-mukura-yiteguye-ate-guhangana-numwenda-wa-miliyoni-46-frw-iyi-kipe-iber-114525.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)