Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije agace ka 8 Tour du Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame niwe watangije agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022 katangiriye kuri Canal Olympia ndetse niho kanasorezwa kuko abakinnyi 68 bagiye kuzenguruka umujyi wa Kigali.

Muri iki gitondo, nibwo Perezida Kagame yageze kuri Canal Olympia i Rebero, atangiza agace ka nyuma k'irushanwa rya Tour du Rwanda riri kuba ku nshuro ya 14.

Iri rushanwa rikomeye muri Afurika,abasiganwa barakora ibirometero 75.3 bambuka Umujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yageze ikirenge mu cya Emmanuel Macron,nawe ukunze kwitabira Tour de France ndetse akajyana n'abakinnyi umunsi wose.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame arazengurukana n'abakinnyi inshuro 2 kugira ngo arebe uburyohe bw'igare rimaze gushinga imizi mu Rwanda.

Tour du Rwanda iri ku rwego rwa 2.1 guhera mu 2019 mu gihe hagati ya 2009 na 2018 yari kuri 2.2.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Gashyantare,harakinwa umunsi wa nyuma w'isiganwa mpuzamahanga ry'amagare rizenguruka igihugu 'Tour du Rwanda' risorezwa mu Mujyi wa Kigali (kuri Canal Olympia, Rebero), hakinwa Agace ka Munani gafite intera y'ibilometero 75,3.

Abakinnyi 94 nibo batangiye Tour du Rwanda2022 , kuri ubu hasigayemo abakinnyi 68, aribo bagiye gukina Etape ya nyuma.

Natnael Tesfazion wo muri Eritrea, ariko ukinira ikipe yo mu Butaliyani, niwe ufite 'Maillot Jaune'.

Inyuma ye ho amasegonda 23 hari Budiak Anatoli wo muri Ukraine.








Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-repubulika-paul-kagame-yatangije-agace-ka-8-tour-du-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)