Perezida w'u Burusiya Vladmir Putin ngo ntatewe ubwoba n'ibihano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Vladimir Putin
Vladimir Putin

Benshi bakomeje kwibaza niba gahunda yo kwinjiza Ukraine mu muryango OTAN/NATO wo kurwanyiriza umwanzi hamwe(ugizwe na Amerika ya Ruguru n'ibihugu bikomeye by'u Burayi) itazabyara intambara ya gatatu y'Isi kuko u Burusiya bwabyitambitsemo.

U Burusiya bwari bwasabwe kutinjiza ingabo zabwo mu gihugu cya Ukraine zishaka kuburizamo iyinjizwa ry'icyo gihugu muri OTAN, ariko bwabirenzeho ku wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022.

U Burusiya bufite ibisasu bya kirimbuzi birenga 1,600 (aho kimwe ngo gishobora guhindura intabire u Burayi bw'Iburengerazuba), bwari bwabwiwe ko niburenga umurongo utukura bukohereza ingabo muri Ukraine buzafatirwa ibihano bikomeye.

Ntabwo u Burusiya bwarekeye aho ahubwo bwahise butangaza ko uduce twa Ukraine twitwa Donesk na Luhansk turimo abarwanyi biyomoye kuri Leta y'icyo gihugu, duhindutse ibihugu byigenga(bitakiri kuri Ukraine).

Ingabo z
Ingabo z'u Burusiya zamaze kugera muri Ukraine

Ni nyuma y'aho mu mwaka wa 2014 u Burusiya bwigaruriye indi ntara yitwa Crimea yahoze kuri Ukraine buyigira iyabwo.

U Burusiya(nk'igihugu gifite ubudahangarwa n'icyicaro gihoraho mu muryango w'Abibumbye - UN), buvuga ko ingabo zabwo zigiye kurindira umutekano n'ubusugire intara za Donesk na Luhansk, nyuma yo kuzegurira ubwigenge.

Inama y'igitaraganya yahurije hamwe abagize Akanama ka UN gashinzwe Amahoro ku Isi ku wa Kabiri, yanenze u Burusiya kurenga ku masezerano mpuzamahanga agenga imipaka y'ibihugu.

Ibihugu bitandukanye by'i Burayi na Amerika(ya ruguru) byamaze gufatira ibihano u Burusiya nk'uko byari byabisezeranyije.

Bimwe byafunze imiyoboro ya Gaz iva mu Burusiya kugira ngo butongera kuyicuruza, amabanki y'u Burusiya yakoreraga hanze y'icyo gihugu na yo yarafunzwe ku buryo ntawongera kubitsa cyangwa kubikuzamo amafaranga, ibi bikaba bigamije kuburizamo ishoramari ry'Abarusiya aho riri hirya no hino ku isi.

Ibihugu bigize OTAN kandi byafatiriye imitungo y'Abayobozi bakuru b'u Burusiya iri hanze, barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko (yitwa Douma), ndetse babuzwa no gutembera.

U Burusiya bwiteguye intambara
U Burusiya bwiteguye intambara

Kongera guhurira mu biganiro kwa OTAN n'u Burusiya kwabaye nk'ukuburijwemo, kuko Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) Anthony Blinken yahise atangaza ko ibiganiro byari kumuhuza na mugenzi we w'u Burusiya Sergëy Lavrov kuri uyu wa Kane bibaye bihagaritswe.

Nyuma y'ibi byemezo byose, Perezida Putine w'u Burusiya yagize ati "Amarembo y'ibiganiro bya dipolomasi aracyafunguye, ariko ibijyanye n'inyungu hamwe n'umutekano by'Abarusiya ntabwo tubisaba (non négociables)".

Uretse Belarus, inshuti magara y'u Burusiya hamwe n'u Bushinwa buvuga ko kwinjiza Ukraine muri OTAN byabangamira umutekano wabwo(u Burusiya), nta kindi gihugu kugeza ubu kiratangaza ko kiri inyuma y'u Burusiya mu ntambara burwanamo na Ukraine ishyigikiwe na OTAN.




Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/perezida-w-u-burusiya-vladmir-putin-ngo-ntatewe-ubwoba-n-ibihano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)