Polisi na RIB bavuze ku ibura ry'umusizi Bahati - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntangiriro za 2021 nibwo hatangiye kuvugwa amakuru ajyanye n'ibura ry'umusizi Bahati. Bivugwa ko yaburiye mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Nyanza.

CP John Bosco Kabera yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'ibura rya Bahati Polisi yakimenye ihawe amakuru n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB.

Ati 'Icyo twavuga ni uko Polisi kuva iki kibazo cyamenyekana yagikurikiranye. Mu iperereza yakoze hari amakuru atandukanye yagiye aboneka azatangazwa mu minsi ya vuba.'

RIB yabwiye IGIHE ko tariki 9 Gashyantare 2021 ari bwo yakiriye ikirego gisaba gushakisha Bahati cyatanzwe kuri Station ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, ati 'Ikirego cyarakiriwe, RIB yahise itangira iperereza. Ndakeka mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri, raporo y'iperereza izaba yabonetse. Twazabagezaho icyo iperereza ryagezeho.'

Ntabwo ari ubwa mbere ikibazo cyo kuburirwa irengero ku bantu kivuzwe ndetse mu minsi ishize RIB yavuze ko yakira abasaba ubufasha mu gushakisha ababo.

Mu Ukuboza 2020, Umuyobozi Mukuru wa RIB, Rtd. Col Jeannot Ruhunga, yabwiye Abanyamakuru ko hari impamvu nyinshi zijyanye n'uko kubura kw'abantu.

Ati 'Hari ubura kuko wenda yagiye akagorobereza ahantu ntatahe, hari ababura kuko yahunze amadeni, kuko yagiye gupagasa ntabivuge, hari impamvu nyinshi. Tubibona buri munsi bamwe bakaboneka, abandi ntibanaboneke rimwe na rimwe.'

Bahati Innocent yamenyekanye nka Rubebe kubera umuvugo yahanze ukaba ikimenyabose akanawitirirwa.

Hashize umwaka urenga Bahati Innocent bivugwa ko yaburiwe irengero



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-na-rib-bavuze-ku-ibura-ry-umusizi-bahati

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)