Politiki n'imiyoborere myiza ni nk'umubiri ufite ubuzima buzira umuze-Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama ya EU na AU yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare bikaba biteganyijwe ko izasozwa ku wa Gatanu kuko yari iy'iminsi ibiri.

Perezida Kagame watanze ikiganiro ku munsi wa mbere nk'uko byatangajwe na Perezidansi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko imiyoborere mibi ari yo nyirabayazana w'amakimbirane abyara umutekano muke, ikaba ikwiye kwitabwaho mu rwego rwo kubisigasira mu buryo burambye.

Yagize ati 'Nta bundi buryo bwo kubaka amahoro n'umutekano birambye ku migabane yombi hatubakiwe ku miyoborere. Iyo imiyoborere ibangamiwe, ni nko kugira ubudahangarwa buke mu mubiri, indwara zibonetse zose zikawinjirana."

Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibihungabanya umutekano atari umwihariko ku mugabane umwe ari na yo mpamvu hakenewe imitekerereze mishya n'uburyo bushya bwo guhuza ibikorwa mu kurwanya iterabwoba no gushyigikira ibikorwa byo kubaka amahoro.

Ati "Ntidushobora kurebera mu gihe ubuzima bw'abasivile b'inzirakarengane igihe buri mu kaga. Umutekano ku Mugabane w'u Burayi na wo ushobora guhungabnywa.Turi abaturanyi kandi ibihungabanya umutekano ntibigira imipaka."

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bwo ku rwego rw'ibihugu ndetse na mpuzamahanga ari bwo buryo bwiza bwo guhangana n'ingorane za none kandi ko ibikorwa by'ingabo ku rwego rw'Akarere bikwiye guterwa inkunga. Icyakora ngo nta mubare w'abasirikare cyangwa amafaranga bibasha kuzana amahoro arambye.

Yakomeje avuga ko hakenewe ubufatanye hagati y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'uwa Afurika Yunze Ubumwe butajenjetse kandi bubyara umusaruro ufatika.

Perezida Kagame yavuze ko imiyoborere myiza ari nk'umubiri ufite ubuzima buzira umuze
Hasabwe ko imigabane yombi yagirana ubufatanye bwimbitse kandi bubyara umusaruro ufatika
Abitabiriye iyi nama bibukijwe ko ibikorwa bihungabanya umutekano bitagira imipaka bityo bakwiye gufatanya kurwanya iterabwoba
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo ari mu bitabiriye iyi nama
Inama ya EU na AU yatangiye kuri uyu wa ikaba izamara iminsi ibiri

Amafoto: Village Urugwiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/politiki-n-imiyoborere-myiza-ni-nk-umubiri-ufite-ubuzima-buzira-umuze-perezida

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)