PSG yahaye Kylian Mbappe sheki iriho ubusa ngo yuzuzeho amafaranga yifuza kugira ngo ayigumemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Paris Saint-Germain Kylian Mbappe ngo yaba yaranze amasezerano ya megabucks aheruka gutanga muri Real Madrid.

Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko, ugiye kugenda ku buntu, yabwiye Les Parisiens ko adashaka kongera amasezerano kuri Parc des Princes umwaka ushize.

Real Madrid yashyize ku meza ya PSG akayabo k'amafaranga inshuro 2 ku meza y'iyi kipe iyoboye Ligue 1 kugira ngo ibone uyu musore watsindiye igikombe cyisi 2018 muri Kanama biba iby'ubusa.

Iracyakomeje kwifuza cyane kumwegukana ariko PSG nayo iri gukora ibishoboka byose ngo igumane uyu Mufaransa ikoresheje amafaranga.

Nubwo hashyizwemo ingufu kugeza ubwo na perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron abyinjiramo akagerageza kumvisha uyu kuguma mu murwa mukuru Paris,Mbappe arifuza kujye I Madrid.

Nk'uko Marca ibitangaza, ngo Mbappe azagenda shampiyona irangiye.

Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi wazamukiye muri AS Monaco yanze igitekerezo cyo kumuha sheke iriho ubusa ngo ashyireho amafaranga yifuza nawe yongere amasezerano.

PSG irashaka ko Mbappe ayongerera amasezerano y'imyaka 2 hanyuma ikajya imuhemba akayabo k'asaga miliyoni y'amapawundi ku cyumweru.

Marca ivuga ko Real itari gushyira igitutu kuri Mbappe, ndetse ngo yiteguye kumuha icyo aricyo cyose PSG yamuha.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/psg-yahaye-kylian-mbappe-sheki-iriho-ubusa-ngo-yuzuzeho-amafaranga-yifuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)