Rachid Pogba wafashe videwo ya Samuel Hagenimana yavuze impamvu yamutumiye mu bukwe bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muberuka Rachid wamamaye cyane ku izina rya Rachid Pogba yavuze impamvu yatumiye Hagenimana Samuel mu bukwe bwe. Ni nyuma yuko kuri uyu wa kane tariki ya 10 Gashyantare 2022, Rachid yakoze ubukwe bwanagaragayemo Hagenimana Samuel.

Nkuko Rachid Pogba yabitangarije kuri imwe muri Televiziyo ya YouTube yavuze ko impamvu yatumiye Hagenimana Samuel ari uko Samuel ari inshuti ye cyane kandi akaba azirikana. Yagize ati " Hagenimana Samuel ni umucuti wanjye twarahuje, arazirikana, nagombaga kumutumira mu bukwe bwanjye nawe akaza akarya ku biryo byiza akenjoyinga nawe akumva yishimye… ".

Rachid Pogba n'umugore we, Nadine

Samuel Hagenimana mu bukwe bwa Rachid Pogba



Source : https://yegob.rw/rachid-pogba-wafashe-videwo-ya-samuel-hagenimana-yavuze-impamvu-yamutumiye-mu-bukwe-bwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)