Rachid wakiniye Police Fc akanavugwa mu rukun... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 10 Gahyantare 2022 uyu musore uzwi nka Pogba wavuzweho kwambika impeta Shaddyboo, gusa akaza kubihakana avuga ko byari imikino, agaragiwe n'abarimo Tizzo yasabye anakwa umukunzi we Uwase Nadine uwo yaremewe ngo bazahure bahuze. Ni mu muhango wayobowe n'umunyamakuru Ben Nganji.

Uretse kuba Rachid yaravuzweho kwambika impeta Shaddyboo, yabaye umukinnyi mu makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Police Fc na Musanze. Yagiye kandi agaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi batandukanye zirimo nka Log Out ya Marina, Ma Vie ya Social Mula n'izindi zinyuranye ndetse ni we wafashe amashusho yamamaye y'umukarani Hagenimana Samuel wari utwaye ingorofani mu buryo butangaje.

Muberuka Rachid yasabye anakwa Uwase Nadine

Uwase Nadine na musaza we

Tizzo wo muri Active Again

Byari umunezero ku mpande zombi (umugeni n'umukwe)

Muberuka Rachid uzwi nka Paul Pogba wasabye anakwa urubavu rwe

Hagenimana Samuel wa mukarani wahinduriwe ubuzima na Rachid nawe yitabiriye ubu bukwe

Tizzo ni umwe mu basore bagaragiye Rachid 

Masudi Djuma ni umwe mu bitabiriye uyu muhango wo gusaba no gukwa 

Rachid yakoze ibirori bibereye ijisho byo gusaba no gukwa 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114395/rachid-wakiniye-police-fc-akanavugwa-mu-rukundo-na-shaddyboo-yasabye-anakwa-umukunzi-we-mu-114395.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)