Mu mukino wa gicuti, Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe.}
Wari umukino wa gicuti wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, wateguwe mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22 izatangira tariki ya 12 Gashyantare 2022.
Wari umukino wa mbere w'umutoza Jorge Paixão uheruka guhabwa inshingano zo gutoza Rayon Sports , wagombaga kumufasha kureba ikipe ye neza.
Mu bakinnyi bashya Rayon Sports yaguze, Bukuru Christophe na Musa Esenu nibo umutoza yari yagiriye icyizere cyo kubanza mu kibuga.
Hakiri kare ku munota 6, rutahizamu w'umugande, Musa Esenu yafunguye amazamu ku ruhande Rayon Sports.
Binyuze mu bakinnyi barimo Kevin Muhire na Manace Mutatu bagerageje kurema uburyo bwinshi bw'ibitego ariko kuyabyaza umusaruro biragorana.
Police FC yagerageje kwishyura iki gitego ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yashyizemo indi kipe irimo Ishimwe Kevin na rutahizamu w'umunya-Cameroun, Mael Dinjeke baheruka gusinyira iyi kipe.
Police FC nayo yagiye ikora impinduka zimwe na zimwe, Zidane, Abouba Sibomana (uheruka gusinyira iyi kipe), Ndayishimiye Eric Bakame na Iyabivuze Ose binjiyemo havamo Omar Moussa, Papy, Danny Usengimana na Rwabugiri Umar.
Police FC yakinnye ishaka kwishyura igitego na Rayon Sports ishaka icya kabiri, Prince winjiye asimbura Mico wagize ikibazo cy'imvune, ku munota wa 74 yateye ishoti rikomeye ariko Bakame arikuramo.
Ku munota wa 83, Police FC yishyuye iki gitego gitsinzwe na Ose ku mupira yari ahawe na Jean Paul winjiye mu kibuga asimbura Dominique.
Ku munota wa 88, Ishimwe Kevin yahaye umupira mwiza Dinjeke Mael ariko ateye mu izamu unyura hanze yaryo. Umukino warangiye ari 1-1.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yaguye-miswi-na-police-fc