Rayon Sports yapfunyikiwe ikibiribiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare 2022, Rayon Sports yerekanye abakinnyi bashya yasinyishije barimo rutahizamu Mael DINDJEKE ukomoka muri Cameroun.

Mael Dinjeke yasinye muri Rayon Sports nyuma yo kumara ibyumweru bibiri mu igeragezwa, ashimwa n'abatoza. Uyu mukinnyi yageze muri Rayon Sports avuye muri PWD Social Bamenda yo muri Cameroun.

Gusa uyu mukinnyi yasinyishijwe nta mukino n'umwe wa gicuti akiniye iyi kipe kugira ngo agaragaze icyo ashoboye n'icyo azafasha iyi kipe ishaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Mbere y'uko igice cya kabiri cya shampiyona gitangira, Rayon Sports yakinnye imikino ibiri ya gicuti mu kwitegura neza no kugaragaza abakinnyi bashya iyi kipe yongereye ku bakinnyi igice kibanza cya shampiyona ndetse no kumurikira abakinnyi umutoza mushya kugira ngo arebe uko buri wese ahagaze.

Rayon Sports yabanje gukina na Police FC, banganya 1-1, nyuma baje gukina na Nyanza FC bayinyagira ibitego 4-0.

Muri iyi mikino yombi umutoza Jorge yakoreshaga amakipe abiri atandukanye, ikipe imwe yakinaga igice cya mbere indi igakina igice cya kabiri.

Rutahizamu w'umunya-Cameroun Mael Dinjeke yakinnye yakinnye iminota 90 mu mikino ibiri.

Mu minota yose yakinnye, Dinjeke yabonye amahirwe menshi yo gutsinda ibitego ari wenyine imbere y'izamu ariko bikamunanira gutera mu izamu.

Dinjeke byagaragaye ko agorwa no gushaka uko yasesera muri ba myugariro ndetse no gucenga yinjira mu rubuga rw'ikipe bahanganye ni ihurizo rikomeye kuri we.

Ni umukinnyi usanzwe abafana batakwitegaho byinshi bitewe n'uburyo yigaragaje mu mikino ibiri yakinnye.

Uyu mukinnyi ashobora kutazigera akoreshwa n'umutoza Jorge kubera ko urwego rwe ruri hasi ndetse aho kugira ngo akomeze arye amafaranga y'ikipe nta musaruro atanga, ashobora kuzahita yerekwa umuryango bidateye kabiri bigendanye n'ibikubiye mu masezerano.

Nta gihindutse, byitezwe ko Leandre Onana na Musa Esenu ari bo bagomba gushakira ibitego Rayon Sports muri iki gice cya kabiri cya shampiyona iyi kipe igomba gutangira ku wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare ikina na Mukura mu karere ka Huye.

Dinjeke ashobora kutazaramba muri Rayon Sports



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114355/rayon-sports-yapfunyikiwe-ikibiribiri-114355.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)