Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Mael Dinjeke, Bukuru Christophe na Ishimwe Kevin.

Uyu munsi nibwo Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu mushya wari umaze igihe akora igeragezwa muri iyi kipe ari we umunya-Cameroun, Maël Dindjeke wakiniraga ikipe ya PWD of Bamenda.

Yanemeje kandi isinya rya Ishimwe Kevin uheruka gutandukana na Kiyovu Sports na Bukuru Christophe wari umaze igihe adafite ikipe.

Aba bakaba biyongera kuri Kwizera Pierrot wasinye mu cyumweru gishize avuye muri AS Kigali na Musa Eseunu wavuye muri Uganda, bakaba baje gufasha Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2021-22.

Mael Dinjeke yamaze gusinyira Rayon Sports
Ishimwe Kevin yerekanywe nk'umukinnyi wa Rayon Sports
Bukuru Christophe yasubiye muri Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasinyishije-rutahizamu-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)