Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bahoze bakinira iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Gashyantare 2022, nibwo ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi batatu bashya iheruka kumvikana nabo ndetse kuri uyu munsi bakaba bashyize umukono ku masezerano.

Nk'uko bigaragara mu mafoto ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gikundiro yashyize ahagaragara ni uko rutahizamu Ishimwe Kevin wahoze muri iyi kipe ayigarutsemo nyuma yo gutandukana na Kiyovu SC, undi ni Bukuru Christophe nawe wahoze muri iyi kipe ukongeraho rutahizamu Mael Dindjeke.

Ishimwe Kevin ukina ku ruhande asatira agarutse mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho yayivuyemo anyura mu makipe atandukanye arimo AS Kigali, no muri APR FC yavuye asezerewe ndetse yerekeza muri Kiyovu SC mu ntangiriro z'uyu mwaka, gusa uyu ntabwo yatinzemo kuko mu minsi ishize yatandukanye n'ikipe yambara icyatsi n'umweru akaba yerekeje muri Rayon Sports gutyo.

Kuri Bukuru Christophe nawe wahoze muri Rayon Sports akaba akina mu kibuga hagati, nyuma yo gutandukana na Gikundiro byavuzwe ko agiye kujya muri Bugesera FC ariko birangira yerekeje muri APR FC naho atasoje amasezerano ye birangira atandukanye n'ikipe y'ingabo z'igihugu.

Kuri Rutahizamu Mael Dindjeke ukomoka mu gihugu cya Cameroon aje muri Gikundiro nyuma yo ku nyura mu makipe atandukanye arimo PWD Bamenda ibarizwa mu majyaruguru y'igihugu cya Cameroon, kuri ubu uyu mukinnyi afite imyaka 23 y'amavuko.

Aba bakinnyi batatu bashya b'ikipe ya Rayon Sports binjiye muri Gikundiro aho bitegura gukina imikino yo kwishyura ya shampiyona y'u Rwanda mu mwaka w'imikino wa 2021-2022, ni imikino izakinwa guhera ku itariki ya 12 Gashyantare 2022.

Rutahizamu Ishimwe Kevin,Mael Dindjeke ndetse na Bukuru Christophe ni abakinnyi baje kandi biyongera ku mukinnyi hagati mu kibuga ariwe Kwizera Pierre uzwi nka Pierrot wasoje amasezerano mu ikipe ya AS Kigali.

The post Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bahoze bakinira iyi kipe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yerekanye-abakinnyi-3-bashya-barimo-ishimwe-kevin-na-bukuru-christophe-bahoze-bakinira-iyi-kipe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yerekanye-abakinnyi-3-bashya-barimo-ishimwe-kevin-na-bukuru-christophe-bahoze-bakinira-iyi-kipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)