REG iremeza ko ingo 100% zizaba zifite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intambwe yagiye iterwa ni ndende kuko ubu umubare w'ingo zifite amashanyarazi wikubye hafi inshuro 6 mu myaka 10 gusa. Imibare yerekana ko umwaka wa 2021 warangiye ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zisaga 68.2% kandi uyu mubare ukomeje kugenda wiyongera.

Ron Weiss, Umuyobozi Mukuru wa REG, avuga ko iyi gahunda igamije guteza imbere ubukungu bw'Igihugu, ku buryo nta muntu uzakenera gushinga uruganda cyangwa kwihangira imirimo ngo abangamirwe no kutagira amashanyarazi.

Ati: 'Mu kuvugurura iyi gahunda twibanze cyane ahantu hari ibikorwa by'ubukungu nk'inganda, amasoko n'udukiriro ndetse n'ibigo bitanga serivisi z'ibanze nk'ibitaro, amashuri, ibiro by'ubuyobozi n'ibindi. Ibi byose ni inshingano zacu kubigezaho amashanyarazi kandi hakorwa ibishoboka byose ngo imiyoboro ihagezwe'.

Ron Weiss, Umuyobozi Mukuru wa REG
Ron Weiss, Umuyobozi Mukuru wa REG

Ron Weiss avuga ko ibindi byagendeweho ngo hongerwe umubare w'ingo zizagezwaho amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange harimo no kuba isanzwe itari kure cyane y'imiyoboro yubatswe cyangwa irimo kubakwa, kuba ituwe cyane, ndetse no kuba abaturage bayituye badatatanye cyane ahubwo batuye begeranye.

Ati : 'Buriya gutura abantu batatanye cyane bihombya Igihugu kuko gishora byinshi kibagezaho ibikorwa remezo. Nkatwe usanga ipoto imwe yagombaga guha amashanyarazi nk'ingo 5 iyahaye urugo rumwe gusa, urumva ko buri rugo ruzakenera ipoto yarwo bikongera ikiguzi cyo kuyakwirakwiza.'

Amashanyarazi akomoka ku mirasire y
Amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba na yo ni ingenzi mu gufasha ahataragera afatiye ku muyoboro rusange

Weiss avuga ko abatuye ahatazagezwa imiyoboro na bo bashonje bahishiwe kuko bashyiriweho uburyo buborohereza kubona amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange.

Ati: 'Hari umushinga ufasha abifuza kugura ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba ukabunganira ku giciro hagendewe ku bushobozi bwabo. Abo mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe bahabwa nkunganire igera kuri 90% bakiyishyurira gusa 10%, abo mu cyiciro cya kabiri bahabwa nkunganire ya 70% by'ikiguzi bakiyishyurira gusa 30%, naho abo mu cyiciro cya gatatu, bunganirwa 45% bakiyishyurira 55% by'ikiguzi'.

Yavuze ko REG yagiranye amasezerano y'imikoranire n'ibigo bitandukanye mu Rwanda bicuruza ibikoresho bitanga aya mashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba, bikaba ari na byo bizajya bigurisha ibi bikoresho ku bifuza guhabwa aya mashanyarazi.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/reg-iremeza-ko-ingo-100-zizaba-zifite-amashanyarazi-bitarenze-umwaka-wa-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)