- Toni 10 z'amasashe yafatiwe ku mupaka wa Cyanika
Ni nyuma y'uko mu duce twegereye umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, hafatiwe amasashe angana n'amapaki ibihumbi bisaga 70, apima toni 10 n'ibiro 512 afite agaciro ka miliyoni zisaga 70 z'Amafaranga y'u Rwanda, mu bugenzuzi buherutse gukorwa na REMA, RIB, Police n'inzego z'ibanze n'ibindi bigo bifite mu nshingano kurwanya magendu n'ibiyobyabwenge.
Ubwo REMA yakiraga ayo masashe yari mu bubiko bw'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe kwakira imisoro n'amahoro (RRA) gikorera ku mupaka wa Cyanika, mu muhango wabaye ku wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022, Tuyisenge JMV, umukozi wa REMA ushinzwe ubugenzuzi bw'ibidukikije yagize ubutumwa atanga.
Yagize ati 'Mu Rwanda hari itegeko ryagiyeho ribuza amasashe, ibyo bigatera abaturage kujya kuyashakisha hanze y'igihugu. Turashimira inzego zitandukanye zirebwa n'iki kibazo yaba Customs, RRA na Police ikora akazi gakomeye ko kudufasha mu ishyirwa mu bikorwa by'iri tegeko, ngashimira n'abaturage uruhare badahwema kugaragaza, mu gukomeza gufatanya n'izo nzego bireba mu guhangana n'icyo kibazo cy'abantu binjiza ayo masashe n'ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe'.
Arongera ati 'Turihanangiriza abakomeje gutunda iyo magendu irimo amasashe n'ibikoze muri pulasitiki, kuko bifite ingaruka mbi ku bidukikije. Turabasaba guhindura imyumvire kandi bakamenya n'ibisobanuro by'itegeko kuko riteganya ibihano, bisaba ko barimenya kugira ngo batagwa mu mutego wo guhanwa'.
Mu gukumira izo magendu zangiza ibidukikije, ku mupaka hashyizweho itsinda ry'abitwa 'Imboni z'umutekano zo ku mupaka', bashinzwe gufatanya n'inzego zinyuranye mu kurwanya iyinjizwa ry'ayo masashe mu gihugu.
Mu baganiriye na Kigali Today, bagaragaje amayeri menshi akoreshwa mu kwinjiza ayo masashe n'izindi magendu, aho ngo bamaze kuyatahura abenshi bakaba bakomeje gufatwa.
Mwiseneza Jean Pierre utuye mu Murenge wa Cyanika ati 'Dukora nk'imboni dukumira ibiyobyabwenge na magendu, ariko abafozi (abatunda magendu), cyane cyane bitwikira ijoro ku buryo witambitse uri nk'umuturage no kukwica bakwica'.
Arongera ati 'Amayeri bakoresha twarayatahuye, urabona barafata amasashe bakayambariraho bakitwikira ntumenye ko bayatwaye, reba iyo ari umugore ubona ari munini ariko yamara gufatwa akayamburwa ukabona ni muto cyane. Turasaba ko imbaraga dukoresha zakongerwa tukaba benshi tugafatanya n'inzego zishinzwe umutekabo tugakumira amasashe n'ibiyobyabwenge'.
- Amasashe yangiza ibidukikije
Uwitwa Mwiseneza Adrien ati 'Abafozi binjiza amasashe baratubangamiye, kandi murabizi n'inka iramutse iyiriye irapfa. Urajya guhinga ugasanga mu masambu harimo amasashe wayahingiraho ugasanga imyaka yaratukuye ntugire icyo usarura, abo twakunze gufata ni abagore baba bayakenyereyeho bakinjira mu ijoro, bagatereza abamotari bakayinjiza mu giturage'.
Ayo masashe yinjizwa anyujijwe mu nzira zitemewe n'amategeko, aho abajya kuyatunda bakikira umupaka, bayatunda bafite amasoko ku buryo bitabagora iyo bayinjije.
Tuyisenge JMV, Umukozi wa REMA kandi yagaragaje ibihano bikomeye bihabwa abakora amasashe, abayatunda, abayakoresha n'abayacuruza.
Ati 'Itegeko ryagiyeho muri 2019, rigaragaza ibuza, ikorwa ry'amasashe n'ibikozwe muri parasitike bikoreshwa inshuro imwe, itumizwa ryabo, ikoreshwa ryabo n'icuruzwa ryabo, itegeko rigaragaza neza mu ngingo yaryo ya gatatu ko bibujijwe.
Umuntu wese ukora amasashe n'ibikoresho bikozwe muri parasitike ariko bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwakwa ibyo bikoresho n'ayo masashe agacibwa n'amande ya miliyoni 10, mu gihe uyacuruza ahanishwa kuyakwa agacibwa amande y'amafaranga ibihumbi 300'.
- Tuyisenge JMV umukozi wa REMA ushinzwe ubugenzuzi bw'ibidukikije
Arongera ati 'Uyaranguza ahanishwa igihano cyo kuyamburwa agacibwa amande angana n'ibihumbi 700, naho uyinjiza ayakuye hanze y'igihugu ahanishwa igihano cyo kuyamburwa n'ibyo bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, agacibwa n'amande yikubye inshuro 10 agaciro k'ibyo bikoresho yinjije mu gihugu'.
Nyuma y'uko ayo masashe afashwe, ashyikirizwa inganda ziyanagura zikayakoramo ibindi bikoresho bikenewe, bidakoreshwa inshuro imwe nk'uko itegeko ribibuza.