RGB yahaye gasopo ba 'Bishop' bashaka guteza umutekano mucye muri Zion Temple #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere 'RGB' rwahaye gasopo ba Bishop: Claude Djessa, Dieudonne Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kikimunu, babwirwa ko icyemezo bafashe cyo kwandikira Apostle Paul Gitwaza bamumenyesha ko akuwe ku buyobozi bwa 'Authentic World Ministries -Zion Temple Celebration center' nta shingiro gifite, bihanagirizwa kudateza umutekano mucye mu banyamuryango n'abakirisitu b'iri Torero.

Tariki 14 Gashyantare 2022, nibwo aba Bishop twavuze haruguru bandikiye ibaruwa Apostle Paul Gitwaza bamusaba kuva ku buyobozi bwa Authentic World Ministries -Zion Temple Celebration center'.

Mu mpamvu zitandukanye batanze zatumye beguza Itumwa y'Imana Paul Gitwaza hari aho bavuga bati 'Mwaranzwe n'ibikorwa bigayitse byo kunyereza imitungo inyuranye no kurigisa indi, imwe mukayikoresha mu nyungu zanyu bwite ndetse indi mukayimurira mu mahanga bidakurikije amategeko shingiro y'umuryango nta rwego na rumwe mugishije inama cyane cyane twebwe twawushinganye namwe.'

Bashinja Gitwaza ko yahinduye Zion Temple akarima ke ndetse ngo agaragaza n'imyitarire umukozi w'Imana adakwiye kugira 'Yo kwikiza abanyamuryango mudashaka mu rwego rwo kuwegukana burundu…'bamushinja kandi ko amaze igihe kinini yarataye itorero, agahitamo kuriyoboza umuntu batazi ku buryo byateye akajagari mu miyoborere n'imicungire y'umutungo.

Aba bagabo bavuga ko bagize inama y'abashinze Authentic World Ministries/Zion Temple Celebration center, nyuma y'impamvu zitandukanye bagaragaje bavuze ko mu rwego rwo 'gusubiza ibintu mu buryo no kuramira umuryango ugeze aharindimuka' bandikiye gitwaza bavuga ko guhera tariki 14/2/2022 'ukuwe ku buyobozi bw'Umuryango twagushinze n'inshingano zose zijyanye n'umwanya wari ufite mu Muryango Authentic World Ministries -Zion Temple Celebration center' kubera imiyoborere mibi n'imikorere wagaragaje mu buyobozi bwawo. Ikindi turakumenyesha ko ibintu byose wakoze bidakurikije amategeko tudahari uzirengera ingaruka.'

Aba ba 'Bishop' bavuga ko bari mu bashinze umuryango Authentic World Ministries -Zion Temple Celebration center' iby'iki cyemezo bafashe babimenyesheje inzego zitandukanye ndetse babimenyesha Perezida Kagame.

RGB iti 'icyemezo mwafashe nta shingiro gifite'

Ibaruwa RGB yasubije aba ba 'Bishop' tariki 18/2/2022, yanditse ko 'ishingiye ku ibaruwa Authentic World Ministries/Zion Temple Celebration center' yandikiye Polisi y'Igihugu, ishami rya Kicukiro tariki 15/2/2022 igaragagaza ikibazo cy'uko mushaka guteza umutekano mucye mu Itorero[…]Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite kuko mutari inteko rusange ari rwo rwego rw'umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo.'

RGB yakomeje ibwira aba bagabo iti 'Mugomba guhagarika ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n'ibindi byose bishobora guteza umutekano muke mu banyamuryango n'abakirisito ba Authentic Word Ministries â€" Zion Temple Celebration Centre. Turasaba inzego zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko zigenewe kopi y'iyi baruwa gukurikirana no kugenzura ko nta bikorwa bihungabanya ituze mu muryango wa Authentic Word Ministries-Zion Temple Celebration Centre.'

'Nta numwe ukibarizwa mu Itorero rya Zion Temple, bamwe ni impunzi muri Canada'

Umuvugizi wa Zion temple, Tuyizere Jean Baptiste, yabwiye IRIBA NEWS ko aba ba 'Bishop' banditse iyi baruwa batakibarizwa mu Itorero rya Zion Temple.

Yagize ati 'Itorero Zion Temple ryashinzwe n'Intumwa Apostle Paul Gitwaza ku giti cye, cyakora bariya bagabo bari mu banyamuryango shingiro basinye kuri Statut y'Itorero icyo gihe, ariko ubu siko bikimeze si abanye-torero kandi n'amategeko y'umuryango yarahindutse. Nta burenganzira bafite bwo kwandika beguza Apostle  kuko Itorero si Company' ikindi nakubwira nuko hashize imyaka myinshi bashinze itorero ryabo ryitwa World Revival Centre.'

Apostle Paul Paul Gitwaza (Iburyo) na Bishop Vuningoma (Ibumoso)

Yakomeje avuga ko bamwe mu banditse iriya baruwa ari impunzi. Ati 'Bishop Dieudonne na Kaberuka ni impunzi muri Canada, Daniel Kikimunu aba mu Bubiligi afite itorero rikorera mu nyubako yabohoje  iy'Itorero Zion Temple. Abandi nabo bari mu Itorero World Revival Centre hano mu Rwanda mu by'ukuri si abanye-Torero bacu.'

Umuvugizi wa Zion temple, yahumurije Abakirisitu ba Zion Temple, abasaba gukomera no kwima amatwi ibivugwa. Ati 'Icyo twabwira abanyetorero nuko biriya bidakwiye kubakura umutima bakwiye gushikama bagakomeza bagasengera itorero bagasengera umushumba mukuru. Basome ijambo ry'Imana ryanditse mu Abafiripi 3: 18-19.'

Yavuze kandi ko ibivugwa Intumwa y'Imana Paul Gitwaza yataye Itorero nta shingiro bifite ngo kuko Authentic World Ministries -Zion Temple Celebration center' ari umuryango wagutse ufite amashami ku migabane hafi ya yose ku Isi. Iyo atari mu Itorero ryo mu Rwanda aba ari ahandi hirya no hino mu murimo w'Imana.

[email protected]

 

 

 

The post RGB yahaye gasopo ba 'Bishop' bashaka guteza umutekano mucye muri Zion Temple appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/02/19/rgb-yahaye-gasopo-ba-bishop-bashaka-guteza-umutekano-mucye-muri-zion-temple/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)